Ferwafa yahannye abandi basifuzi Kwizera Olivier na Mbonigena Seraphin .

Ishyirahamwe ry'umupira wamaguru mu Rwanda Ferwafa" ryongeye guhana abasifuzi babiri batitwaye neza mu mukino w'umunsi wa gatanu wa shampiyona wahuje Bugesera fc na As muhanga.

kwamamaza

Nyuma y"ibirego byatanzwe n'amakipe atandukanye aho amariye gukina umunsi wa gatanu wa Rwanda  premier  league Komisiyo Ishinzwe Imisifurire mu Ishyirahamwe ry'umupira wamaguru mu Rwanda (FERWAFA) imaze kugenzura raporo z'abasifuzi ndetse no gusuzuma neza amashusho yo ku mikino yabayemo amakosa, iyi komisiyo  yahagaritse abasifuzi babiri, umusifuzi wo hagati Kwizera Olivier ibyumweru bitanu, inahagarika umusifuzi wo ku ruhande Mbonigena Seraphin ibyumweru bine, bitewe n’amakosa bakoze mu mukino baheruka kuyobora wahuje ikipe ya bugesera fc na As muhanga ugasozwa no kutumvikana ku bakunzi baya makipe yombi.

Ubwo umunsi wa gatanu wasozwaga hakurikiyeho ibirego bitandukanye ku makipe amwe n'amwe,  mu karere ka Bugesera habereye umukino wahuje Bugesera fc na As muhanga uyu mukino wayobowe mu kibuga hagati na  Kwizera Olivier uyu warangiye AS Muhanga itsinze bugesera fc igitego 1-0, ku wa Gatandatu tariki ya 25 Ukwakira 2025 uyu mukino waje kugarukwaho n'abakunzi b'umupira wamaguru mu Rwanda  nyuma yaho ikipe ya bugesera fc yavugaga ko itasifuriwe neza nyuma yo kwanga gusifurirwa ku munota wa 20 w’umukino ubwo Umunyezamu wa AS Muhanga yarenze urubuga rw’umuzamu, agarura umupira n’amaboko yombi ubundi bibyara ikosa iyo umuzamu akoze ku mupira n'amaboko yarenze urubuga rwe, Komisiyo y’imisifurire yavuze ko uyu musifuzi yakoze ikosa ryo kwangira indi kipe amahirwe yo gutsinda igitego (Denying an Obivous Goal Scoring opportunity DOGSO) rihanishawa kugira (Direct Free kick) n’ikarita itukura., ntibyagarukiye aho gusa kuko no kumunota wa 45+1  umupira wamukozeho ntiyahagarika umukino arawureka urakomeza havamo igitego cya AS Muhanga ibi byamuviriyemo guhagarikwa ibyumweru bitanu adasifu imikino ya shampiyona.

Kuri uyu mukino wa Bugesera fc na As muhanga siwe wenyine wahagaritswe kuko na mugenzi we waruri kuruhande Mbonigena Seraphin yahagaritswe ibyumweru bine kubera kudafasha umusifuzi wo hagati kumenya ko Umunyezamu wa AS Muhanga yakoreye umupira hanze y’urubuga rw’umuzamu kandi biri mu nshingano ze. 

Ibindi byemezo nuko ku mukino kiyovu sports yanganyijemo na APR FC 0-0 ho ntawahanwe nubwo APR FC itari yishimiye imisifurire nkuko yabigaragaje mw'itangazo yacishije ku mbugankoranyambaga zayo, siyo yonyine kuko Amagaju fc yari yasabye gukurirwaho umutuku wari wahawe umukinnyi wayo Amza mu mukino yatsinzwo na Rayon sports igitego kimwe ku busa ariko iyi komisiyo yasanze nta kosa ryabayeho, aba basifuzi bahagaritswe biyongereye ku bandi baherutse guhanwa barimo Ishimwe Claude na Mugabo Eric ku munsi wa kane wa shampiyona.

 Oct 29, 2025 - 13:10