Kamonyi: Ijwi ry’umurwayi: igisubizo kubivuriza ku kigo nderabuzima Remera-Rukoma.

Abivuriza ku kigo nderabuzima cya Remera- Rukoma ho mu karere ka kamonyi, barashimira ko ibitekerezo batanga bisubizwa binyuze mu kiswe ijwi ry’umurwayi. Ubuyobozi bw’iki kigo nderabuzima buvuga ko igitekerezo cyo gushyiraho ijwi ry’umurwayi ari uburyo bwo gutuma ibyifuzo by’abahivuriza byuzuzwa ndetse n’ibidasubijwe bigashakirwa igisubizo binyuze mu buvugizi.

kwamamaza

Ikigo ndera buzima cya Remera-Rukoma giherereye mu murenge wa Rukoma mu karere ka kamonyi. Abahivuriza batanga ibyifuzo by’abo binyuze mu gasanduko k’ibitekerezo bakerekana aho bitagenda neza kugirango undi munsi bibe byakosorwa.

Speciose Nyiranzanywenimana; Umuyobozi w’iki kigo nderabuzima, yagize ati: “Ijwi ry’umurwayi rimaze kujyaho ryakemuye ibintu byinshi bitandukanye, muri rusange bituma serivise zo kwa muganga zikorwa neza. Iyo umurwayi yavugaga ati ‘nkeneye ko mwakosora aha kugira ngo servise inoge’ twahitaga tubishyira mu bikorwa nuko bigatuma zitangwa neza ku buryo bwihuse.”

 Abivuriza kur’iki kigo nderabuzima bavuga ko ijwi ry’umurwayi ryababereye uburyo bwiza bwo kugaragaragaza ibitekerezo.

 Umwe yagize ati: “ Nyine iyo serivise zitagenze neza ziravugwa.”

Undi ati: “ iyo hari aho bitagenda neza bagerageza gushaka uko bigenda neza bitewe n’igitekerezo uba washyize mur’ako gasanduka.”

Speciose Nyiranzanywenimana; umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Remera –Rukoma, avuga ko ubu buryo bw’ijwi ry’umurwayi bumaze gutanga umusaruro, kandi bikagera no ku bakigana.

 Ati: “Dushingiye ku bitekerezo byatanzwe, twari dufite ahantu bakiriraga abarwayi baje kwivuza, hari hato hatabakwiye. Baduhaye ibitekerezo by’uko twabashakira ahantu hagutse cyane kugira ngo babashe kuhakirirwa neza bisanzuye. Byabaye ngomgwa rero ko twubaka aho gutegerereza abarwayi, ubu harakoreshwa nta kibazo.”

Yongeraho ko “ ikindi bari batubwiye cyari ubwiherero, tubona ko bukeneye kuvugururwa bugasanwa, nabwo twahise tubishyira mu bikorwa nuko tububakira ubundi bwiherero bwiza bushyashya.”

 Ubusanzwe ikigo nderabuzima cya Remera –Rukoma cyakira abaturage barenga  45 124.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/PGzRmx-sqSQ" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

 @ Berwa Gakuba Prudence /Isango Star-Kamonyi.

 Oct 24, 2022 - 14:31