Kamonyi: Guca imihanda ahagomba gutura, bimwe mu bica akajagari mu miturire

Ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko guca imihanda ahantu hagiye guturwa hagira agaciro ndetse bigafasha n’ingeramigambi ryo guca akajagari mu miturire. Nimugihe abatuye ahaciwe iyo muhanda bemeza ko byabafashije kuzana aho batuye iterambere ry’ibikorwaremezo.

kwamamaza

Igikorwa cyo guca imihanda ahagenewe guturwa mu karere ka Kamonyi cyabaye nyuma yo kwegerwa kw’abaturage bakerekwa akamaro ko kwishyira hamwe bagaca iyo mihanda.

Iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Gacurabwenge, akagali ka Gihinga mu mudugudu wa Nyagasozi. Abahatuye bavuga ko byakozwe mu rwego rwo guca akajagali mu miturire no kwegererwa ibikorwa remezo.

Umwe yagize ati: “Byabaye ngombwa ko ubuyobozi bw’akarere butubwira icyiza cyo kwishyira hamwe, cyo guhuza ubutaka noneho abantu bagaca site, bagatura neza kandi bagashyikirizwa ibikorwaremezo. Hano nta mazi n’amashanyarazi twagiraga ariko bateretse ko iyo abantu bishyize hamwe ibikorwaremezo bibageraho neza.”

 Undi ati: “Mu nteko rusange iba buri ku wa kabiri….abashinzwe iby’amasite baratwegereye baratubwira bati se ko imihanda igihe kuza , mwitegure. Batwigisha uburyo ki imihanda yagira icyo yangiza, ese ubutaka bwawe bugiye bakakubwira ko bazakwishyura….”

“ Kandi iyo mihanda twari tuyikeneye kugira ngo tubone iterambere. None se ubu imodoka, amagare, amamoto anyuramo twarayabonaga! Ndetse tukabona n’amashanyarazi!”

Niyongira Uzziel, Umuyobozi w’Akarere wungirije Ushinzwe Ubukungu n’Iterambere, avuga ko ubu buryo bw’imiturire bwazanye iterambere riturutse ku gufatanya hagati y’abaturage n’abayobozi babo.

Ati:“Uburyo bwo gushyiraho amasite nibwo twabonye ko bwaduha igisubizo cy’imiturire myiza kandi abaturage babigizemo uruhare. Nta muturage wabangamirwa n’amafaranga ngo atugezeho ikibazo kibure ugikemura.

Imihanda, amashanyarazi n’amazi ni bimwe mu bikorwaremezo bimaze kwegerezwa abaturage nyuma y’uyu mushinga wo guca ama site ahagenewe guturwa. Ni ama site acibwa hagendewe ku igishushanyo mbonezamiturire cya site y’Umudugudu kizwi nka Physical Plan.

@ Bahizi Heritier/Isango Star-Kigali.

 Oct 10, 2022 - 10:54