Kamonyi: Bamaze imyaka itatu babujijwe kubyaza umusaruro ubutaka bwabo, none barasabwa kurenganurwa.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Gacurabwenge barasaba kurenganurwa nyuma y’uko bamaze imyaka itatu babujijwe kubyaza umusaruro ubutaka bwabo bitewe nuko bazimurwa hagaturwa mu buryo bwubahirije igishushanyo mbonera. Ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko bakwiye gukomeza kwihangana, kuko kiri hafi kuboneka.

kwamamaza

Abaturage batuye mu kagali ka Gihinga ko mu murenge wa Gacurabwenge avuga ko ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwababwiye ko baba baretse kugira ibyo bakorera ku butaka  bwabo, none imyaka itatu ikaba ishize.

Bavuga ko babisabwe bitewe nuko  ari mu gishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kamonyi, bityo bo bazimurwa. Bavuga ko amaso yaheze mu kirere muri icyo gihe cyose ndetse ari nako barushaho gusonzera mu byabo, bagasaba kurenganurwa.

Umwe yagize ati : « baraduhagaritse ngo ni mu bwubatsi bwabo, mu bikorwa bazikoreshereza ku giti cyabo. »

Undi ati: « dufite ikibazo cyaho batubwiye ko bagiye gushyira ikibuga cy’imikino noneho bakatubuza kugira icyo tuhakorera. N’abazungu barapima n’abaki bose barapima, n’abatekinisiye barapima, ariko kutwimura reka da ! ahubwo turi mu gihirahiro ku buryo nta kintu twahakorera. »

« twarabangamiwe nyine ! ubu se bitatubangamira, ntabwo dukennye cyangwa dushonje ? wenda se baroreye kutugurira, nibadufungurire twirwaneho. »

«  badukuremo tujye kwishakira ahandi tujya kwigurira.» «  twiyubakire amazu cyangwa twigurishirize tujye kwishakira ahandi, ariko baduhe uburenganzira.»

Dr. Nahayo Sylivere; uyobora akarere ka Kamonyi, avuga ko aba baturage bakwiye kuba bihanganye kuko mu kwezi gutaha hazasohoka igishushanyo mbonera kivuguruye kigaragaza imikoreshereze y’ubutaka, nuko bagatangira kububyaza umusaruro.

Yagize ati:« icyo navuga ni uko abaturage bakwihangana, mu minsi mike cyangwa mu mezi make igishushanyo mbonera kizaba kirangiye. Kizaba kigaragaza akarere kose ahari amashyamba, ubuhinzi, aho gutura n’ibindi nkibyo. »

«  mur’icyo goshushanyo mbonera kivuguruye cy’Akarere kose kugira ngo turebe uko ubutaka bwakoreshwa neza, bibashe gufasha mu igenamigambi ry’ibikorwa bitandukanye. »

«  rero icyo twababwira ni ukwihangana kandi nabo tubageraho. »

Aba baturage basaba ko hajya hakorwa igenamigambi rihamye, kugirango rifashe abaturage, kuko nk’aba bamaze imyaka itatu ntacyo bakorera ku butaka bwabo ndetse bahamya ko byabateye igihombo n’ubukene babona ntawe ushaka kubibazwa kuko abayobozi baba bitana bamwana.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Kamonyi.

 Aug 17, 2023 - 11:46