Kamonyi: Abahinzi n’aborozi baravuga ko ikusanyabitekerezo ku mihigo byakemuye ibibazo bahuraga nabyo.

Bamwe mu bahinzi n’aborozi bo mu mirenge igize aka karere barashima ko uburyo bwo gukusanya ibitekerezo bigashyirwa mu mihigo y’akarere byabagiriye umumaro kuko bigenda bikemura ibibazo bahuraga nabyo. Ibi byatangajwe ubwo Ambassaderi w’Ubwongereza mu Rwanda yasuraga aka karere mu rwego rwo kureba ibimaze kugerwaho mu mushinga ugamije kongera uruhare rw'umuhinzi mu gutegura imihigo n'igenamigambi ryo mu buhinzi.

kwamamaza

Abaturage bo mu mirenge ya Musambira na Gacurabwenge yo mu karere ka Kamonyi nibo basuwe na Amabasaderi  w’Ubwongereza mu Rwanda, Hon. OMAR Daiar, hamwe n’abaterankunga batandukanye barimo  umuryango urwanya ruswa n’akarengane [Transparency International Rwanda].

Uru ruzinduko rwabaye ku wa kane, ku ya 6 Ukwakira (10) 2022, rwari rugamije gusuzuma umumaro w’ uruhare bagira  mu mihigo y’akarerendetse  naho byabakuye mbere yuko bitangira gushyira mu bikorwa.

Apollinaire Mupiganyi; Umuyobozi nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, yagize ati: “Mbere yo gukora uyu mushinga twabanje kureba uruhare rw’umuturage myri gahunda y’itegurwa ry’imihigo biba mu karere ka Kamonyi, Rubavu na Burera ariko twasanze biri hasi kandi n’abaturage babyivugiye ko byasaga naho bikorwa biturutse hejuru bikabageraho babishyira mu bikorwa, noneho akenshi ugasanga ibikorwa ntabwo bijyanye n’ibyifuzo byabo.”

Yongeraho ko “Twasanze rero ibikorwa bigiye kumara umwaka dushyira mu bikorwa uyu mushinga mur’aka karere abagenerwabikorwa bacu aribo bahinzi n’aborozi barabigize ibyabo nubwo hakiri intambwe yo gutera kugira ngo intego z’uyu mushinga zigerweho.”

 Abakuriye amakoperative y’abahinzi yo mirenge ya Musambira na Gacurabwenge bavuga yuko uruhare rw’imihigo rukomeje kwigaragaza mu iterambere ryabo hamwe n’imikemukire y’imbogamizi bahuraga nazo

Umwe ati: “Ubundi mbere twajyaga tugendera ku bintu byitwa icyerekezo [vision], tukagendera kubyo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yemereye abaturage. Ariko hakazamo n’imbaraga nkeya mu kirebana n’ibyifuzo by’abaturage.”

 Undi ati: “ nk’icyo imihigo itumarira: nk’urugero nka koperative yanjye ifite ikibazo cy’igishanga kidatunganyije, gitanzwe mu mihigo bakakidutunganyiriza, urumva ko cyaba kigiriye akamaro akarere ntuyemo n’abanyamuryango ba koperative nyobora.”

 “ uyu mushinga wadufashije guhuza ibitekerezo byacu tukabona uburyo bizabonerwa ubuvugizi. Bidufitiye akamaro kuko twabonye ko ibibazo dufite bizagira aho bigera mu nzego zidukuriye tukabona ibisubizo byabyo. Aho tutabonye ubufasha, tubone n’ubujyanama.”

Aba baturage bavuga ko buri cyumweru bahura mu nteko rusange [kuri bose babireba, aho buri muturage wese yavugaga uko abyumva bagamije kureba ikintu cyaba kibangamiye ubuhinzi .

Hon. Omar Daiar; Ambassaderi w’Ubwongereza mu Rwanda, yashimye ibyo bikorwa, akavuga ko  u Rwanda nk’igihugu kiri mu nzira y’iterambere, ubuhinzi ari imwe mu nzira zaryihutisha.

Ati: “ Maze mu Rwanda igihe kirenga umwaka, nabonye ari igihugu kigenda kizamuka mu bukungu, mu bice bitandukanye. Gusa icyo nzi ni uko ubuhinzi inkingi ya mwamba kandi ni igisubizo kirambye mu iterambere ry’igihugu.”

 Ubusanzwe uyu mushinga watangiye mu Ugushyingo (11) umwaka w’ 2021, ukaba ushyirwa mu bikorwa n’Umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarangane mu Rwanda[ Transparency International ]ku bufatanye na CCOAIB.

Iki gikorwa cyatangijwe kandi ku bufatanye na Departement y’Ubwongereza ifite mu nshingano Iterambere Mpuzamahanga-FCDO ( Foreign Commonwealth Development Office),  kigakorerwa mu turere dutatu aritwo Burera, Rubavu na Kamonyi.

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali.

 Oct 7, 2022 - 16:16