Izamuka ry’ibiciro ku isoko: impungenge mu mashuli mugihe ingengo y’imari bahabwa itiyongera.

Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri mu Rwanda (NESA) kiravuga ko hari ingamba zafashwe n’inzego zitandukanye kugirango ingaruka z’izamuka ry’ibiciro ku isoko zitazagera no mu bigo by’amashuri bikabangamira ibijyanye n’imirire ndetse na gahunda ya leta yo kugaburira abanyeshuri. Ni mugihe ababyeyi, abanyeshuri ndetse n’abarezi basaba inzego zose zibishinzwe gukurikiranira hafi ndetse hakagaragaza ko hari impungenge zishingiye ku ingengo y’imari yagenewe ibigo mu kugaburira abanyeshuri itiyongera kandi ibiciro byo bizamuka umunsi k’umunsi

kwamamaza

U Rwanda n’Isi yose muri rusange, ruhanganye n’izamuka ry’ibiciro ku isoko ryatumye bimwe mu biribwa bizamuka. Uretse ku ruhande rw’umuturage, mu bigo by’amashuli iby’iki kibazo nabyo birahareba.

Abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi ni bamwe mu bagaragaza impungenge zabyo ku biga bagaburirwa ku ishuri.

Umwe mu banyeshuli baganiriye n’Isango Star, yagize ati: “ibyo ntitwabura kubikeka ariko uko biri kose buriya na leta hari uko iba ibibona, bakagerageza  gukomeza kuduha amafunguro nk’ayo twafataga, cyangwa se yanagabanuka bikaba gakeya ugereranyije.”

Mugenzi we yunze murye, ati: “leta ishyiraho amafaranga cyangwa igiciro nayo yarebye, kubera ko bagena ibintu bazi uko bizagenda kandi bakabigenda bizeye neza ikizakorwa gukwiriye.”

Ku ruhande rw’ababyeyi, umwe yagize ati:“Ibyo aribyo byose, twe ababyeyi turabibona n’abana barabibona, n’ubuyobozi bw’ibigo burabibona, icyo dusaba minisiteri ni ukuba maso igakomeza kureberera ababyeyi kugira ngo hatagira umwana cyangwa se ikigo cyahungabanywa n’ibyo biciro.”

Isango star yanyarukiye mu bigo by’amashuri bitandukanye bigaburira abanyeshuri, gusa ibyinshi muri ibyo bitewe n’aho ibiciro by’ibiribwa bigeze ku isoko, bigaragaza ko leta ndetse n’ababyeyi bagira icyo bongeraho kugirango ingano y’ibiribwa igendane n’umubare w’abanyeshuri.

Munyampeta Felicien; umuyobozi w’ishuri ribanza rya Kabusunzu riherereye mu murenge wa Nyakabanda, I Nyarugenge muri Kigali, yagize ati: “Ni ikibazo kizwi mu gihugu hose, abayobozi bazabirebaho bakurikije uko ibiciro bigenda bizamuka, amafaranga bagenera umwana nayo azamuke kugira ngo guhaha ku isoko byorohe.”

“kugeza ubu ntabwo biragorana cyane ariko ntekerezako babyigaho kuko mu minsi iri imbere , guhaha byazagorana.Bareba niba amafaranga leta igenera umunyeshuli yazamurwa cyangwa se bakareba niba uruhare rw’umubyeyi niba hari icyo yakongeraho.”

KAVUTSE Vianney; Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw'amashuri n'ireme ry'uburezi mu kigo gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA),  yizeza ko leta hari ingamba yafashe kugirango icyo kibazo kitazaremerera ibigo n’abanyeshuri.

 Yagize ati: “ ni koko ibiciro byagiye bizamuka, natwe iyo ugiye guhaha urabibona ariko hari uburyo bukoreshwa kugira ngo abantu bagure ibiribwa. Hari uburyo inzego zagiye zishyiraho buzajya bworohereza abantu kugura ibiribwa.”

“ ndumva n’abayobozi b’ibigo barabizi. Hari amabwiriza yashyizweho na MINICOFIN yagiye ashyirwaho azagenda aborohereza, y’uburyo babona ibyo bahahisha, kugura ibyo kurya biri aho hafi muri ako karere. Hari n’izindi ngamba zizagenda zifatwa kugira ngo icyo kibazo kibonerwe umuti urambye.”

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 20,8% muri Gashyantare (02) 2023 ugereranyije n’uko byari bimeze mu kwezi nk’uko muri 2022.

Gusa byitezwe ko mu mpera za 2023 aribwo hashobora kuzagaragara impinduka mu igabanuka ry’ibiciro ku buryo bishobora kuzajya hasi ya 8%.

@ Berwa Gakuba Prudence/Isango Star-Kigali

 Apr 20, 2023 - 17:03