
Izamuka ry’ibiciro by'ibiryo n'imiti by’amatungo byagaragajwe nka zimwe mu mbogamizi zikomereye aborozi muri Nyagatare
Jan 21, 2026 - 13:22
Abasenateri basuye Akarere ka Nyagatare ku wa Kabiri bagaragarijwe imbogamizi zikomeye zikibangamiye iterambere ry’ubworozi, zirimo izamuka rikabije ry’igiciro cy’ibiryo n’imiti by’amatungo, ibura ry’ibikorwa remezo by’ibanze n’ingufu zihendutse. Bavuga ko ibyo bikomeje kugabanya umusaruro no guca intege aborozi.
kwamamaza
Ibi bibazo byagaragajwe ubwo Abasenateri bari mu rugendo rwo kureba uko politiki z’igihugu zishyirwa mu bikorwa ibiganiro n’aborozi, abaveterineri n’abacuruzi b’ibiryo by’amatungo, maze Abasenateri bagaragarizwa ko kuva muri Kamena (06) 2025 kugeza ubu, igiciro cy’ibiryo by'amatungo byazamutse ku kigero ggikomeye.
Bavuga ko umufuka w’ibiryo by’inkoko wiyongereyeho ibihumbi 7 Frw, ibiryo by’ingurube byazamutseho ibihumbi 6 Frw, mu gihe umufuka w'ibiryo by’inka byiyongereyeho ibihumbi 4 Frw.
Abaganiriye n’Abasenateri basobanuye ko iri zamuka riterwa ahanini n’ubuke bw’inganda zitunganya ibiryo by’amatungo, igiciro cy’ingufu n’ibikoresho bikenerwa mu kubitunganya, bigatuma ibiciro byiyongera ku isoko. Bavuga ko ingaruka zabyo zigaragara cyane ku borozi bato, batagifite ubushobozi bwo kugura ibiryo bihagije by’amatungo yabo.
Mu Murenge wa Karangazi, Abasenateri basobanuriwe uburyo bwo kugaburira amatungo ubwatsi bufite intungamubiri zongera umukamo n’umusaruro, ariko banagaragarizwa ko hakiri imbogamizi zikomeye zirimo ibura ry’amazi yo kuhira amatungo n’ingufu zikoreshwa mu gutunganya ibiryo by’amatungo zihenze kuko akenshi zikoresha mazutu.

Umworozi w’icyitegererezo Abiyingoma Livingstoni yavuze ko yatangiye ubworozi nyuma y' amahugurwa yahawe ku mikoreshereze y’ubwatsi bufite amavitamini, byamufashije gutera imbere mu bworozi ubu akaba ari mu borozi b’icyitegererezo. Yagaragaje ko ikibazo cy’amazi n’ingufu kikiri inzitizi ikomeye.
Yavuze ko imbogamizi bagira mu Karere ka Nyagatare ari iyo kuragira amazi ahagije yo kuhira amatungo, no kuba ingufu bakoresha mu gutunganya ibiryo by’amatungo ari izikoresha mazutu bigatuma bibahenda.
Yavuze kandi ko bafite n’ikibazo cyo kugeza umukamo ku isoko kubera umuhanda udatunganyijwe.
Umuhoza Charlotte, umuvuzi w’amatungo akaba n’umucuruzi w’ibiryo n’imiti by’amatungo muri Rwimiyaga, yemeje ko izamuka ry’ibiciro rikomeje guca intege aborozi.
Yagize ati: “Kugeza ubu igiciro cy’ibiryo by’amarungo kiri kuzamuka cyane, ibi bituma aborozi bacika intege ugasanga umuntu wari butware umufuka ahisemo gutwara igice. Nk’ubu kuva mbere y’ukwezi kwa Kamena umufuka w’ibiryo by’inkoko wiyongereyeho ibihumbi 7 Frw, ibiryo by’ingurube hiyongeraho ibihumbi 6 Frw mu gihe ku biryo by’inka naho hiyongereyeho ibihumbi 4 Frw.”
Icyakora Senateri Gasana Alfred yavuze ko nyuma y’uru ruzinduko hazakorwa ubuvugizi bushingiye ku makuru yakusanyijwe ku rwego rw’ubworozi n’imbogamizi burimo, kugira ngo Leta ikomeze gushyiraho ingamba zigamije korohereza aborozi, kongera umusaruro no gutuma ubworozi burushaho kugirira akamaro ababukora ndetse n’igihugu muri rusange.

@Imvahonsha
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


