
Mu Rwanda hakomeje kuzamuka iterambere ry'ubworozi bw'ingurube mu buryo bw'ikorabuhanga
Jun 17, 2024 - 08:30
Abakora ubworozi bw’ingurube hirya no hino mugihugu baravuga ko bakomeje gukataza mu iterambere binyuze mu kubwongeramo ikoranabuhanga no gushyigikirwa na leta n’abafatanyabikorwa bayo.
kwamamaza
Ubworozi bw’inguribe mu Rwanda kuva bwava ku kororwa mu buryo bwa gakondo bukajya mu buryo bwa cyijyambere, mu bigaragarira amaso n’ibishimangirwa n’inzego zifite aho zihuriye n’ubworozi zigaragaza ko buri kugenda butera imbere.
Mu kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi ishami rya Muhanga ahafatirwa intanga z’ingurube ku mfizi zabugenewe mugutanga icyororo cyizewe hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabunga bukomatanyije n’ubwakamere mu guhindura imitekerereze y’ingurebe igatanga intanga ibishaka.
Semahoro Fabrice ushinzwe ubushakashatsi mu ishami ry’ubworozi, agaragaza ko iki kigo kimaze gukwirakwiza mu borozi intanga zirenga ibihumbi 37, ibishimangira ko ubworozi bw’ingurube burikugenda buzamuka mu bwinshi no mu bwiza.
Ati "ubworozi bw'ingurube buragenda buzamuka cyane haba ku bwinshi cyangwa se no kubwiza, gufata kwa za ntanga z'ingurube biri hejuru, agacupa kamwe katewe ingurube yarinze ishobora kubyara abana benshi cyane hari izigenda zikagera no hejuru ya 20".
Ku cyibuga cy’utudege duto giherereye mu karere ka Muhanga zipline, umunota kuwundi utudege tuba dusohoje ubutumwa tuba tugaruka ndetse n'utundi tujyanye ubutumwa hirya no hino dukomeza akazi, imibare itangwa n'iki kigo igaragaza ko aborozi bo hiryano no hino mu gihugu bari kugenda bitabira gukoresha ubu buryo bw'intanga ku buryo mu cyerekezo cy'igihugu ndetse n'aho ikoranbuhanga rigana mu buryo buhambaye bagaragaza ko bizaba byarikubye inshuro nyinshi.
Providance Manikuzwe, ushinzwe gushyira imishinga ya Zipline mu bikorwa mu Rwanda agaraza ko intanga bohereza ku munsi izirenga ibihumbi 70.
Ati "gutwara intanga z'ingurube tuzoherereza aborozi batandukanye mu gihugu ni ikintu gishya cyari kije ariko ni ikintu ubona ko cyateje imbere cyane aborozi, tugitangira imibare twari dufite kugeza ubu byikubye nka 3".
Urugendo rwo gutwara intanga z'ingurebe rutwara igihe kirekire kuva kuri iki cy’ibuga cy’indege rutwara hati y’iminota 50 na 40 intanga zikaba zigeze ku mworozi, aho ni mu karere ka Rusizi mu burengerazuba no mu turere twa Burera na Gicumbi mu majyaruguru.
Bamwe mu bantangiye kugerageza gukora ubworozi bw'ingurube aha mu karere ka Rusizi bavuga ko butanga umusaruro.

Mu karere ka Rusizi hari no kubakwa ibagiro ry’ingurube rizaba rifite ubushobozi bwo kubaga ingurube 200 ku munsi ku nkunga ya leta no ku bufatanye n’ikigo cy’Ububiligi gishinzwe iterambere Enabel.
Ambasaderi w’Ububiligi mu Rwanda, Bert Versmessen, avuga ko bateye inkunga ibi bikorwa kugira ngo bazamure ubworozi bw’ingurube n'abazorora.
Ati "Guverinoma y’Ububiligi yateye inkunga uyu mushinga kuko ni umushinga mwiza uzafasha abaturage unateze imbere ubworozi bw’ingurube ndetse n'abazorora muri aka gace".
Dr. Uwituze Solange umuyobozi w’ungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu guteza imbere ubworozi, avuga ko hakozwe byinshi birimo no kongera ikoranabuhanga mu bworozi bw’ingurube kugirango buteze imbere ababukora.
Ati "ibi ntabwo byakwikora tudakoze amahugurwa y'abagomba gutera intanga, twahuguye abantu 365 bigishijwe gutera intanga ndetse no kuzana icyororo cyiza cy'ingurube".
Ikoranabuhanga mu bworozi bwo mu Rwanda by’umwihariko mu ngurube ryavuye kukuba abanyarwanda barororaga ingurube mu buryo bwagakondo, bigera ku kukuzorora cyijyambere, muri gahunda yo gukomeza kubuteza imbere mu Rwanda hazanwe ingurube z’imfizi 32 zivuye mu bubiligi n’amashashi 20 yitezweho guteza imbere aya matungo mu Rwanda.
Inkuru ya Emmanuel Bizimana / Isango Star Amajyaruguru
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


