Itegeko rihana gusabiriza ntiryubahirizwa

Nubwo hari itegeko rihana icyaha cy’ubusabirizi mu Rwanda, hari abaturage bagaragaza ko iyi ngeso ikigaragara hirya no hino by’umwihariko mu mujyi wa Kigali, bakanenga ababikora nyamara babasha gukora bakibeshaho.

kwamamaza

Iyo utembereye hirya no hino mu mujyi wa Kigali, biragoye ko wasoza urugendo rwawe utabonye abakwegera bagusaba kubafungurira. Aba basabiriza, barimo abifashisha ubumuga runaka bafite, abifashisha abana bato n’abandi bitwaza ubukene bukabije.

Nsengiyumva Eric w’imyaka 30, Isango Star yamusanze mugice cya Nyabugogo ari gusabiriza, avuga ko yabitangiye nyuma yo gusigirwa ubumuga n’impanuka akagira ubumuga, ariko avuga ko aramutse abonye umufasha kubona icyo akora yava muri ubu buzima.

Ati "nakoraga mekanike imodoka irankandagira barambaga bankuramo igufwa, singenda nta kintu nakora mba nitungiwe n'aba bantu ba hano ku muhanda, ntabwo mba nishimiye kwirirwa nteze ukuboko, mba numva mbonye nk'amafaranga nagira nk'ikintu runaka nkora nkabivamo ibingibi".    

Nyamara bamwe mu batuye n’abakorera muri Kigali, ukaba n’umurwa mukuru w’u Rwanda, bavuga ko muri aba basabiriza barimo ababigize ingeso nyamara bafite n’amikoro yababeshaho badasabirije.

Umwe ati "hari abasaba ukabona barabikwiye ko basabiriza, ukabona bafite nk'ubumuga bw'ingingo, ukabona wenda se afite nk'ikibazo cyo mu mutwe cyangwa ubundi burwayi yagusaba ukabona ni ngombwa ko ugomba kumuha, ariko hakaba n'abandi bibangamye ubona afite ingingo zose ari umuntu udafite ikindi kibazo".    

Undi ati "birabangama, hariho abantu basaba kubw'akamenyero, hari abasaba bameze neza".   

Gusabiriza ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda aho ingingo ya 690 y’itegeko ngenga rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, iteganya igihano ku cyaha cyo gusabiriza, ivuga ko “Umuntu wese ukora icyaha cy’ubusabirizi ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani (8) ariko kitageze ku mezi atandatu (6).

Iyi ngingo ivuga ko umusabirizi wese ukoresha ibikangisho, winjira mu nzu ituwemo cyangwa urugo rw’iyo nzu, atabyemerewe na bene urugo, wigira nk’urwaye cyangwa nk’ufite ubumuga, witwaza ikindi kintu icyo aricyo cyose cyatuma agirirwa impuhwe; ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku mwaka umwe (1).

Naho ku basabiriza bifashishije abana, ingingo ya 691 ivuga umuntu wese ukoresha, woshya, ushora cyangwa ushishikariza umwana gusabiriza, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka ibiri (2). Igihe umwana wakoreshejwe mu gusabiriza asanganywe ubumuga bw‟umubiri cyangwa bwo mu mutwe, igifungo kiba imyaka itatu (3).

Inkuru ya Vestine UMURERWA / Isango Star Kigali

 Aug 8, 2024 - 08:38