Israel – Hamas: Gaza ikomeje kuba isibaniro ry’ibibombe, imibare y’abapfa ikomeje gutumbagira ku mpande zombi.

Israel irigucucagira ibisasu muri Gaza nyuma yo kohereza abasilikari benshi ku rubibi rwayo na Gaza mu rwego rwo kwitegura urugamba. Ni mugihe imibare y’abapfa ku mpande zombi ikomeje kwiyongera, ari nako intambara ikomeje gufata indi ntera.

kwamamaza

Ibi bibaye nyuma y’iminsi ine gusa abarwanyi ba Hamas bayoboye Palestine bagabye igitero gikomeye gitunguranye kuri Israel kubwo kwihimura kuri iki gihugu kimaze igihe kigaba ibitero byahitanye abanya-Palestine benshi.

Ubutegetsi bwa Israel bwatangaje ko imibare y’abahitanywe n'ibitero byo ku wa gatandatu barenze 1200. Binyuze kuri Radio na Televiziyo ya Israel [KAN], bwavuze ko benshi mu bapfuye ari abasivile. Nimugihe muri Gaza, aho ibitero byo kwihimura by'iki gihugu biri kwibanda, hamaze gupfa abanyapalestine 950.

Ubu guhangana hagati ya Israel na Hamas kwafashe indi ntera, aho Israel yirahiye kwivugana abayobozi ba Hamas ndetse ikomeje kurasa ibibombe bikomeye mu duce tw’ubutegetsi bwa Gaza ndetse naho bivugwa ko Hamas itegurira ibitero byayo.

Yoav Gallant; Minisitiri w’ingabo wa Israel, yatangaje ko yakuye inzitizi zose ku ngabo z’igihugu cye ndetse yongeraho ko Gaza itazigera yongera kumera nk’uko yari isanzwe imeze.

Ishusho nyayo y’ubugome bwakorewe abasivile ba Israel yatangiye gushyirwa ahagaragara. Umusilikari wo ku rwego rwa Jenerali wa Israel yavuze uburyo impinja ziciwe mu byuma byazo, mugihe bamwe mu basirikari bishwe bakaswe amajosi.

Icyakora na Israel iri gushinjwa kwica abasivile benshi muri Gaza, mu bitero byayo iri kuhasuka.  

Umuvugizi wa Hamas yatangaje ko ibisasu Israel yaraye icacucagira kuri Akarere ka Gaza ikoresheje indege z’intambara, byahitanye ubuzima bw’ abantu nibura 30.

Igisirikare cya Israel kivuga ko cyateye uduce 200 mu karere ka Al-Furqan muri Gaza, kazwiho ko ari ho Hamas itegurira ndetse igatunganiriza ibitero byayo.

Kugeza ubu, Gaza irugarijwe bikomeye, aho n’ibikomoka kuri peteroli bishobora gushira vuba. Umuhanga mu by’intambara ukomoka mu Bwongereza-Palestina yatangaje ko n’urwego rw’ubuzima rushobora  gushyirwaho iherezo mu cyumweru kimwe gusa.

Intambara iziyongera!

Igisilikari cya Israel cyatangaje ko intambara izakomeza kwiyongera, naho umubare w’abapfa muri Gaza na Israel iri kwiyongera.

Mu mutumwa bwe, yifashishije amashusho, Lt Col Jonathan Conricus  yavuze ko “Twatakaje abantu benshi cyane…ariko ibi ntibizadutera ubwoba kandi ntibizaduca intege."

Anavuga ko yizeye ko amahanga azakomeza kuba hafi igihugu cye, naho intambara izaba imaze gukomera.

Ati: "Turizeye ko ibi bizakomeza uku n’igihe intambara izaba imaze gukomera, n’ibiva mu karere ka Gaza bitoroshye kumenya neza no guhangana nabyo."

Abarokotse igitero cya Hamas bo muri Israel ndetse nabo muri Gaza bose bahuriza hamwe kuba ibintu bari kubona mur’iyi ntambara batigeze babibona mu myaka mirongo Israel ishyamirana na Palestine.

 Oct 11, 2023 - 16:40