Umugore ukekwaho kwivugana uwashimagizaga igisilikare cy’Uburusiya yatawe muri yombi.

Ubutegetsi bw’Uburusiya bwatangaje ko bwataye muri yombi Daria Trepova ;umugore ikiri muto ukekwaho kuba ariwe wagize uruhare runini mu gitero muri Saint-Pétersbourg cyahitanye umu-blogueur w’igisilikare witwa Maxime Fomin uzwi ku izina rya Vladlen Tatarskiï, wagaragazaga ko ashyigikiye igitero cy’ingabo z’Uburusiya muri Ukraine.

kwamamaza

Ku cyumweru, abashinzwe iperereza nibwo bataye muri yombi Daria Trepova, ukekwaho kugira uruhare mu iturika ryabereye muri cafe ya Saint Petersburg ", nk'uko komite ishinzwe iperereza mu Burusiya byabitangaje bibinyujije ku rubuga rwa Telegram.

Daria Trepova ni umwe mu bayoboke bakomeye ba Alexeï Navalny utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Putin ufunzwe kuva 2021 ndetse ni umwe mubagaragaje kenshi ko badashigikiye igitero cyagabwe muri Ukraine.

Polisi yasohoye  amashusho aho Daria w’imyaka 26 yiyemerera ko ariwe wazanye igishusho cyaturitse bikaviramo urupfu rwa witwa Maxime Fomin uzwi ku izina rya Vladlen Tatarskiï.

Ivuga ko yanze kuvuga aho yakuye icyo gisasu ndetse niba bifite aho bihuriye na Alexeï Navalny abereye umuyoboke, cyane ko leta ya Moscou ikomeje gushinja abayoboke be gufatanya na Ukraine kwivugana Maxime.

Kur’uyu wa mbere, komite ishinzwe kurwanya iterabwoba mu Burusiya yemeje ko iki gitero cyateguwe n’inzego z’ibanga za Ukraine, zifashishije abakorana n’ikigega cyitwa ko kirwanya ruswa cya Navalny, icyo Umuvugizi wa Putin yise igikorwa cy’iterabwoba.

Ku ruhande rwa Ukraine, Mykhaïlo Podoliak; ukora mu biro bya perezida wa Ukraine, yanyomoje ibyatangajwe n’Uburusiya, avuga ko ari iterabwoba ry’imbere mu gihugu bitewe n’ibibazo biri mu butegetsi bw’Uburusiya.

Nimugihe Kira Iarmych; umuvugizi wa Navalny, yanyomoje ibyatangajwe n’ibiro bya perezida w’Uburusiya, Kremlin.

Yifashishije Twitter, yagize ati: “Alexeï  araza kuburanishwa kubera ubuhezanguni, ashobora gufungwa imyaka 35.”

Yongerako ko “ Kremlin yatekereje ko ari byiza kongeraho iterabwoba.”

Café yabereyemo ubu bwicanyi ni iy’umuyobozi bwa Wagner, Evguéni Prigojine, ariko we yanze kwemera ko Ukraine yaba ibiri inyuma. Yavuze ko atashinja Kiev, ko ahubwo hari abandi babiri inyuma.

Maxime yahitanywe n’iki gitero cyasize abandi bagera muri 32 bakomereka ndetse 8 muribo bakaba barembye cyane.

Uyu mugabo w’imyaka 40 y’amavuko, avuka muri  Ukraine mu ntara ya Donbass. Mbere yo kugera muri Saint-Peterburg mu Burusiya, yacitse gereza yo muri Ukraine kuva muri 2011, aho yarafungiwe ubujura maze ajya kwihuza n’abarwanyi bashyigikiwe n’Uburusiya muri Donbass mu ntambara yo muri 2014.

Maxime yaguye muri iyi café, aho yagezaga ijambo ku yitabiriye inama y’umuryango witwa Cyber Z front, ikirango gikoreshwa cyane n’ingabo z’Uburusiya mu gitero cyo muri Ukraine.

Ibiro ntaramakuru bya Leta Tass byatangaje ko uyu mugore ukiri muto watawe muri yombi ku wa mbere, yari amaze iminsi 10 afunzwe azira kugaragaza ko yamaganye igitero  cy’Uburusiya.

Maxime Vladlen Tatarsky, wahoraga imbere ku ruhande rw'Uburusiya, yari afite abamukurikira barenga 500 ku rubuga rwe rwa telegram.

Muri 2019 nibwo yavuye mu ngabo z’ishyigikiwe n’Uburusiya kugira ngo abeho nka blogger, nk’uko ikinyamakuru Kommersant kibitangaza.Muri Nzeri ishize, yatunguwe ubwo yakirirwaga i Kremlin yishimira kwigarurira uruhande rumwe mu turere twa Ukraine.Icyo gihe yagize ati: “Tuzatsinda abantu bose, tuzica abantu bose, tuziba abantu bose dukeneye, ibintu byose bizaba uko dushaka". Icyakora ibyo yabivugaga afite ubwoba bwa yari camera.

 Apr 4, 2023 - 11:06