
Ishimwe ku basaba EBM ryatumye habaho umusaruro mwiza wa TVA
Jul 17, 2025 - 11:19
Ikigo cy'imisoro n'amahoro RRA muri gahunda yo kubahiriza gahunda ya EBM n'ishimwe kubagenerwa bikorwa basabwa kujya basaba EBM igihe bagiye guhaha, mu kiganiro n'abanyamakuru bagaragaje ko byatumye habaho umusaruro mwiza wa TVA kuko hakusanyijwe arenga miliyari 900.
kwamamaza
Umwaka ushize bageze ku ntego ya 14,8%, bagaragaje ko iyo umuguzi asabye inyemezabuguzi asubizwa 10% harimo ibihembo 2 na 50% y'amande ku mucuruzi.
Mu mwaka w’ingengo y’imari ushize wa 2024/2025, ku ntego ya miliyari 3,041.2 Frw, hakusanyijwe miliyari 3,079.8 Frw, bingana n’igipimo cya 101.3%. Mu by’ingenzi byatumye iyi ntego igerwaho harimo gahunda y’ishimwe kuri TVA, ubukangurambaga bwa EBM, gahunda yo kwigaragaza ku bushake, ibikorwa byo kurwanya magendu, izamuka ry’ubukungu n’ibindi.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


