
Iran yongeye kuburira ibihugu byo mu Kigobe nyuma yo kwibasira ibirindiro bya Amerika
Jun 10, 2026 - 10:01
Iran yatangaje ko ibihugu byo mu karere bifite inshingano zo kubuza Amerika na Israel gukoresha ubutaka bwabyo mu bikorwa biyigabaho ibitero. Yavuze ko ibikorwa bizifashishwa bizagabwaho ibitero na Iran. Ni nyuma y’uko igabye ibitero ku birindiro bya Amerika biri muri Jordanie na Bahreïn na Koweït mu rwego rwo kwihorera ku bitero Washington yagabye ku bikorwa bya gisirikare byayo hafi y'umuhora wa Hormuz.
kwamamaza
Mu itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Iran yavuze ko ibyo bihugu byose bifite zishingiye ku mategeko no ku myitwarire zo kubuza ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel gukoresha ubutaka bwabyo cyangwa ibikorwaremezo byabyo mu gutegura, gutunganya, gushyira mu bikorwa cyangwa gushyigikira ibikorwa by’ubugizi bwa nabi biyibasira.
Ibi Iran ibivuze mu gihe igisirikare cyayo kimaze gutangaza ko cyagabye ibitero ku birindiro bya Amerika biri muri Jordanie no muri Bahreïn, mu rwego rwo gusubiza ibitero Washington yagabye ku ntego za gisirikare za Iran hafi y’umuhora wa Hormuz. Ni mu gihe na Koweït yatangaje ko yaburijemo ibitero ariko ntiyatangaza aho byavuye.
Ibyo bitero bya Iran byagabwe nyuma y'ibyo Amerika yari imaze kugaba ku bwirinzi bwo mu kirere bya Iran, ibigo bigenzura ibikorwa bya gisirikare n’ibikoresho bya radar biri muri ako gace kari hafi ya Hormuz.
Ku ruhande rwa Amerika, Minisiteri y’Ingabo ya Amerika (Pentagon) yavuze ko ibitero byayo byibasiye ibikoresho by’ubwirinzi bwo mu kirere bya Iran, ibigo bigenzura ibikorwa bya gisirikare n’ibikoresho bya radar biri hafi y’umuhora wa Hormuz, ivuga ko ari igisubizo ku bitero biherutse kugabwa ku ngabo zayo n’ubucuruzi bwo mu nyanja ndetse bikangiza indege yayo yo mu bwoko wa Apache.
Muri Jordanie, Igisirikare cyaho cyatangaje ko zarashe misile eshanu zari zerekeje ku birindiro bya Amerika biri i Azraq, zose zikaba zaburijwemo zitaragera ku ntego,ndetse ko nta byangiritse cyangwa abahakomerekeye.
@RFI
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


