Trump agiye kugezwa mu rukiko azira kwishyura umukinnyi wa filime z'urukozasoni.

Donald Trump wahoze ari perezida wa Amerika mu cyumweru gitaha azagezwa mu rukiko kubera ibyaha byo kwishyura Stormy Daniels; umukinnyi wa Filimi z’urukozasoni ‘porn’ kugira ngo aceceke iby'umubano wabo w'ibanga. Ni igikorwa cyabaye mbere gato y’amatora ya perezida yo mu mwaka w’2016, ubwo yarahanganye na Hillary Clinton.

kwamamaza

Ibi bitangajwe nyuma y’uko nawe ubwo yemeje ko ashobora kugezwa imbere y’ubutabera bw’Amerika ndetse no gutangiza ibikorwa byo kuzahatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe 2024.

Icyakora kugeza nta byinshi kuri iki kirego biratangazwa. icyakora biteganyijwe ko azitaba urukiko i New York  kuwa kabiri  ndetse aribwo azasomerwa ibikubiye mu kirego akurikiranyweho.

Urwego rw’ibanga rwa Amerika rushinzwe kurinda abahoze n’abaperezida bariho ba Amerika  nirwo ruzaba rushinzwe umutekano kuri urwo rukiko.

Inteko y’abacamanza yatoye yemeza ko Trump agezwa mu rukiko nyuma yo guperereza ku buryo yishyuye  amadolari 130 000 (arenga miliyoni 140 Frw) Stormy Daniels, ukina filimi z'urukozasoni 'pornography' kugira ngo adatangaza ibivugwa ko bagiranye umubano w’ibanga.

Nubwo Trump ahakana kuba hari ikibi yakoze, Niwe ubaye uwa mbere mu bayoboye Amerika ugiye kuregwa mu rubanza nshinjabyaha.

Ibiro by’umushinjacyaha wa Manhattan, Alvin Bragg, bimaze igihe bikora iperereza, byemeje ko byaganiriye n’abunganizi ba Trump kugira ngo bumvikane uko yakwishyikiriza ubucamanza.

Muri 2016, Stormy Daniels yavuganye n’ibitangazamakuru abibwira ko afite inkuru agurisha y’imibonano mpuzabitsina yagiranye na Donald Trump muri 2006, umwaka umwe nyuma y’uko ashakanye n’umugore we, Melania.

Ikipe ya Trump yahise ibyitaho, umunyamategeko we Michael Cohen yishyura Daniels amadolari 130 000 kugira ngo aceceke, mugihe ibi bitewe n’amategeko.

Gusa, ubwo Trump yasubizaga ayo mafaranga umunyamategeko we, iyo nyandiko yabyo yayise ubwishyu bw’akazi k’ubwunganizi mu mategeko. Abashinjacyaha bavuga ko ibi ari inyandiko mpimbano ya Trump, nabyo bikaba ari ikindi cyaha gihanirwa muri New York.

Abashinjacyaha bashobora no kuregera ko ibyo byishe itegeko ry’amatora, kuko kugerageza guhisha ko yishyuye Daniels byari ukudashaka ko abatora bamenye ibye n’uyu mugore.

Guhisha icyaha uhimba inyandiko bihinduka icyaha cy’inyongera gihanirwa n’amategeko, nk’uko abanyamategeko babyemeza.

Nta kinini cyitezwe muri iki kirego cy’ubushinjacyaha, cyane ko  n’ibirego byo hambere ku banyapolitiki bakomeye ku byo bakoze mu kwiyamamaza cyangwa mbere yaho byarangiraga ntacyo bitanze.

Trump yamaganye umushinjacyaha wa Manhattan. Yise uwo mushinjacyaha igisebo, amushinja gukora akazi kabi ka Joe Biden.

Yagize ati: “Abademokarate barabeshye, barahemutse kandi baribye mu gukunda cyane kubona Trump, ariko ubu bakoze ibidatekerezwa. Kujyana mu rukiko umuntu urengana mu gikorwa gikabije cyo kwivanga mu matora”

Alvin Bragg usanzwe ari umudemokarate ahakana ko arimo gukurikirana Trump kubera uruhande ariho, mu ntangiriro z’uku kwezi yanditse kuri Twitter ati: “twiga ku birego dushingiye ku bihamya, amategeko n’ibimenyetso”.

Umunyamategeko wa Trump, Susan Necheles, mu itangazo yagize ati: “Nta cyaha na kimwe yakoze. Mu rukiko tuzirwanaho bikomeye kuri iki kirego cya politiki.”

Nyuma yo guhamagazwa mu rukiko kwa Trump, Daniels yashimiye abamushyigikiye, yandika kuri Twitter ati: “Ndi kwakira ubutumwa bwinshi ntashobora gusubiza…ariko kandi sinshaka no kumena champagne yanjye”.

Nubwo nta byinshi byitezwe, ariko iki kirego gishobora guhindura isura y’ibintu mu matora ya perezida wa Amerika ya 2024. Trump ubu ari imbere mu bashaka guhagararira ishyaka ry’abarepubulikani.

Ariko mu mategeko ya Amerika nta kibuza umukandida wahamwe n’ibyaha kwiyamamariza kuba perezida nubwo yaba avuye muri gereza.

Abanyapolitike bashyigikiye Trump muri Amerika barimo kwamagana uru rubanza agiye kuburanishwamo, mu gihe bamwe mu bo ku ruhande rw’abademokarate babyishimiye, bavuga ko byerekana ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.

 Mar 31, 2023 - 12:01