
Imirwano yongeye kwaduka i Tripoli, byangiza amasezerano yo guhagarika imirwano
Aug 15, 2025 - 14:58
kwamamaza
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, imirwano ikaze yongeye kwaduka mu murwa mukuru wa Libya, Tripoli, hagati y’amatsinda yitwaje intwaro, byerekana ko umutekano ukomeje kuba muke nubwo hari amasezerano yo guhagarika imirwano yashyizweho mu kwezi kwa Kamena (06).
Ayo makimbirane yabaye hagati ya Burigade 444, ishyigikiye Minisitiri w’Intebe Abdelhamid Dbeibah, n’Ingabo gukumira zifatanyije na Polisi ishinzwe iperereza no gukurikirana ibyaha mu rwego rw’amategeko. Ubwo intambara yari itangiye gufata indi ntera, ndetse itangiye kugera mu gice cya kaminuza muri Ferange, batayo ya gatatu yahise yinjira hagati y’impande zombi ihosha intambara mu buryo bwihuse.
Ubuyobozi bwa Libya ntiburatangaza ibyagizweho ingaruka n’iyi mirwano mishya ndetse n'icyayiteye. Gusa abaturage bo mu bice byegereye ahabereye imirwano bavuga ko bumvise amasasu menshi n’urusaku rw’imbunda nini kuva mu masaha ya saa kumi n’imwe z’igitondo. Kugeza ubu, umutekano nturasubira kuba neza.
Ibi bibaye mu gihe Minisitiri w’Intebe Dbeibah yari yarasezeranyije ko azarandura burundu imitwe yitwaje intwaro muri Tripoli, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa umwanzuro wo guhagarika imirwano wasinywe muri Kamena (06). Ariko ibyabaye byatanze ishusho itandukanye.
Si ubwa mbere iyi mijyi yibasirwa n’imirwano ikomeye. Mu kwezi kwa Gicurasi, Tripoli yabaye ikibuga cy’imirwano yahitanye abasivile bagera kuri 50, ndetse yangiza ibikorwa remezo byinshi.
Iyi mirwano iheruka i Tripoli yongeye kuzamura impungenge mpuzamahanga ku mutekano w'iki gihugu kimaze imyaka irenga icumi mu kavuyo katurutse ku guhirika ubutegetsi bwa Muammar Kadhafi mu 2011.
@ rfi, le soir
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


