UE yatangije iperereza kuri Google ishinjwa kugabanya umwanya w’imbuga z’amakuru

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (UE) watangije iperereza kuri Google, ishami rya Alphabet, ukekwaho kugabanya umwanya w’imbuga z’amakuru mu byavuye mu bushakashatsi bwayo. Komisiyo y’u Burayi ivuga ko ibyo bishobora guhungabanya ubukungu bw’ibitangazamakuru n’ubwisanzure bw’itangazamakuru ku mugabane w’u Burayi.

kwamamaza

Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi yatangaje ko yatangiye iperereza rishya kuri Google nyuma yo kubona ibimenyetso bishobora kugaragaza ko uburyo iyi kompanyi ikoresha mu kugena imyanya y’ibisubizo by’ubushakashatsi bwayo bushobora kuba bugabanya umwanya w’imbuga z’amakuru.

Google isobanura ko yashyizeho ingamba zo kurwanya amayeri akoreshwa n’imbuga zimwe zigamije kwizamura mu bushakashatsi binyuranyije n’amategeko. Ariko Komisiyo ya EU ivuga ko ayo mabwiriza ashobora kugabanya umwanya w’imbuga z’amakuru zifatanya n’abafatanyabikorwa mu bijyanye n'ubucuruzi, bityo bikagira ingaruka ku basomyi n’ikiguzi cyo kwamamaza.

Iri perereza rikorwa mu rwego rw’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko mashya ya Digital Markets Act (DMA) yashyizwe mu bikorwa kuva muri Werurwe (03) 2024, agamije gukumira ubusumbane mu mikorere y’ibigo binini by’ikoranabuhanga no kurengera abahatana ku isoko ry’ikoranabuhanga.

Mu itangazo Komisiyo yasohoye, rivuga ko intego ari ukwemeza ko abatangazamakuru batabangamirwa mu kubona inyungu n’ubwisanzure bwo gukora, kugira ngo harengerwe ubwisanzure mu itangazamakuru n’ubwigenge bwa demokarasi.

Ku ruhande rwayo, Google yavuze ko iperereza rishya rishobora gushimira abashaka gukoresha amayeri mu bushakashatsi no kugabanya ireme ry’ibisubizo. Yongeyeho ko politiki yayo igamije kurwanya “spam” no gukumira imbuga zifashishwa mu kwambura cyangwa mu gucuruza ibicuruzwa bitemewe bifashishije amazina y’imbuga zizwi.

Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi yatangaje ko iri perereza rishobora kumara igihe kitarenze amezi 12. Inavuga ko nirisanga Alphabet yararenze ku mategeko ya DMA, ishobora guhanishwa ihazabu ingana na 10% by’inyungu zayo zo ku rwego rw’Isi.

Ubusanwe ikinyamakuru Le monde.fr kivuga ko itegeko rya DMA ryemejwe mu 2022, ryatangiye gukurikizwa muri Werurwe (03) 2024 mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi. Intego yaryo ni uguhagarika imikorere y’ikirenga y’ibigo bikomeye by’ikoranabuhanga no gushyiraho amategeko akomeye agenga ibigo bigari nka Google, kugira ngo hirindwe kubangamira abahatana ku isoko ry’ikoranabuhanga.

Teresa Ribera, ushinzwe ihatana muri Komisiyo y’u Burayi, yavuze ko iri perereza rigamije kwemeza ko ibitangazamakuru bitamburwa isoko rikomeye ry’amafaranga muri iki gihe bigihanganye n’ibibazo bikomeye by’ubukungu.

Na ho Henna Virkkunen, ushinzwe ikoranabuhanga muri Komisiyo, yunzemo ati: “Intego ni ukurinda imari n’ubwisanzure bw’ibitangazamakuru mu kazi kabyo, no kurengera pluralisme y’itangazamakuru n’ukubahirizwa kwa demokarasi.”

Iyi dosiye ije mu gihe EU ikomeje kwiyemeza kugenzura imikorere y’ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye, mu rwego rwo kubahiriza ihame ry’isoko ririmo uburinganire no kurengera itangazamakuru mu Burayi.

@RFI, Le Monde.fr

 Nov 13, 2025 - 17:22