Iran: Nibura abantu 82 baguye mu myigaragambyo

Umuryango utegamiye kuri leta, Amnesty International, watangaje ko ku ya 30 Nzeri (9) abantu 82 aribo bamaze kugwa mu myigaragambyo ikomeye iri kubera muri Zahedan, umujyi w’intara Sistan-Baloutchistan iherereye mu majyepfo ashyira Iburasirazuba bw’igihugu cya Iran.

kwamamaza

Inzego z’umutekano z’iki gihugu zishe mu buryo bunyuranyije n’amategeko nibura abantu 66; barimo abana, mugihe ababarirwa mu magana bakomerekeye mu   myigaragambyo yabaye nyuma y’amasengesho yo ku wa gatanu , ku ya 30 Nzeri (9) I Zahedan.

Amnesty International ivuga ko kandi hari n’abandi bantu nibura 16 baguye ahantu hatandukanye mu bikorwa byo guhoshya imyigaragambyo.

Impfu z’aba bantu zaturutse ku kuba mu guhoshya abigaragambya hararaswaga amasasu nyayo hamwe n’ibyuka biryana mu maso, ndetse bikanakorwa no ku bandi bantu b’abagenzi n’abafatwa nk’intwari mu gihe cy’imyigaragambyo yo gushyira hamwe ku rwego rw’igihugu yo kwamagana urupfu rw’uwitwa Mahsa Amini, umukobwa w’imyaka 22 wapfuye nyuma yo gutabwa muri yombi na polisi imuziza ko atitandiye [hijab] mu mutwe, akerekana umusatsi n’isura ku karubanda kandi amategeko atabyemera.

Inzego z’umutekano zavuze ko nyuma yo gutabwa muri yombi yagize ikibazo cy’umutima akajyanwa kwa muganga ari muri koma ari naho yaguye, mugihe andi makuru y’ababibonye bavuze ko yari yakubiswe bikomeye bikamuviramo gupfa.

Kuva icyo gihe ku wa 16 Nzeri (9)  abanya-Iran biraye mu mihanda bamagana urupfu rwe ndetse bakabikora abagore n’abakobwa barenze ku mabwiriza agenga imyambarire yabo muri Iran.

Nimugihe abigaragambya bakomeje gusaba ko hazirikanwa n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wafashwe ku ngufu na komanda w’umupolisi wo muri iyo ntara ya Sistan-Baloutchistan.

Iyi myigaragambyo ikomeje kugwamo abantu yashegeshe Iran kuva ku ya 16 Nzeri (9) ndetse hatangijwe icyiswe itsinda ryo gufasha igihugu.

Nimugihe ku ya 2 Ukwakira, umuryango uteramiye kuri leta, Human Right Watch, wemeje ko abantu 92 bamaze kuburirwa irengero kuva iyo myigaragambyo yaduka.

 Oct 7, 2022 - 10:17