
USA: Abimukira batawe muri yombi bakorerwa iyicarubozo
Jul 22, 2025 - 15:22
Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), watangaje ko abimukira bafungiye muri gereza z’ishami rishinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ICE) babayeho mu buzima bwa kinyamaswa, barenganywa, bamwe bagahura n'impfu zitunguranye kubera kubura ubuvuzi.
kwamamaza
Raporo yasohowe ku wa 21 Nyakanga (07) na HRW ishingiye ku buhamya bw’abantu 25 barimo abahoze bafunzwe, imiryango y'abafunzwe, n’abunganira abimukira mu mategeko. Yagaragaje ko abimukira baba muri Amerika batabifitiye uburenganzira bafungirwa ahantu hatagira isuku, harimo ubukonje bukabije, abandi bakaryama hasi, nta buriri nk'uko ahandi bigenda, nta n’isuku ihagije ihaba.
Hari n’abavuga ko bajyanwa gufungirwa mu kato nk'igihe basabye ubufasha cyangwa abarira. Umwe mu bagore bafungiwe muri gereza ya Broward Transitional Center yavuze ko yafungiye igihe kirekire ahantu hamwe n’abandi bagore batagira aho baryama, mu cyumba cyuzuyemo umwanda.
Ati: "Hariho indobo imwe yuzuyemo imyanda y’abantu. Nta buriri twari dufite, nta n’ahantu ho kwihisha."
Bagaragaje ko akumba gato gafungirwamo abantu benshi bigatuma abantu bamara igihe kinini bahagaze.
HRW yavuze ko hari bamwe mu bafunzwe bashyirwaga mu ngoyi, bagatongeshwa umurongo amaboko yabo azirikiye mu mugongo maze bagasabwa kurya bunamye ku butaka nk’imbwa.
Umwe mu bagabo yavuze ko bacanye imashini itanga ubukonje kugeza aho batakibasha kuryama kubera ubukonje bukabije.
Raporo kandi ivuga ko hari bamwe mu bimukira bari bafite indwara zidakira babuzwaga gufata imiti yabo, bigakekwa ko byateye imfu ebyiri zitunguranye. HRW yavuze ko ibyo ari ihonyorwa rikomeye ry’amahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu.
Izi mbogamizi zigaragara cyane muri za gereza eshatu: Krome North Service Processing Center, Broward Transitional Center na Federal Detention Center i Miami — zose zikaba zibarizwa muri leta ya Florida.
Iyi raporo ije mu gihe Perezida Donald Trump akomeje kugenzura cyane abinjira muri Amerika. Yashyizeho ingengo y’imari ya miliyari 45 z’amadolari agamije kubaka ahafungirwa abimukira bashya 100,000 harimo gereza nshya izubakwa mu ishyamba rya Everglades yiswe "Alligator Alcatraz" izakira abagera ku 5,000.
Nimugihe mu mezi atandatu, abimukira badafit ibyangombwa byo kuba muri Amerika batawe muri yombi bikubye kabiri, ndetse imibare yabatabwa muri yombi ikomeje kwiyongera.
Human Rights Watch isaba ko hakorwa iperereza ryigenga kuri izi gereza no kurenganura abimukira bakorerwa ihohoterwa. Icyakora iyi raporo ishyira igitutu ku bayobozi ba Amerika ngo bubahirize amahame mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu.
Ibi kandi bije bisanga hari abanenga uko bene aba batabwa muri yombi.
@rfi
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


