Afrika y’Epfo: Abantu 12 bishwe n’imyuzure.

Ikigo gishinzwe gucunga Ibiza cyatangaje ko nibura abantu 12 aribo bamaze kumenyekana ko bahitanywe n’imyuzure yatewe n’imvura ikomeye yaguye muri Afrika y’Epfo, amazi akiyongera maze bigateza Ibiza byanangije pariki y’ubukerarugendo ya Kruger.

kwamamaza

Imibare y’abahitanywe n’iyi myuzure izamutse mugihe raporo yari yabanje yavugaga ko abantu barindwi aribo bapfuye.

Lungi Mtshali; Umuvugizi w’ishami,yatangarije ibiro ntaramakuru by'Abafaransa (AFP), Ati: "Intara ya Mpumalanga (yo mu majyaruguru ashyira Iburasirazuba) kugeza ubu, isa nkaho ariyo yibasiwe cyane. Muri Parike ya Kruger ntabwo ibintu bimeze neza."

Lungi avuga ko uretse iyi ntara, muri rusange intara icyenda zifite igice kinini gikora ku nyanja arizo zabayemo imyuzure mugihe enye murizo ariho abantu bapfuye.

Ikigo cy'igihugu gishinzwe iteganyagihe (SAWS) kivuga ko ikigega kinini mu gihugu gifite ubuso bungana na hegitari miliyoni 2, cyambukiranya imigezi myinshi, inyinshi muri zo zabayemo umwuzure kuva mu mpera z'icyumweru gishize.

Isaac Phaahla, Umuvugizi w'ikigo cyita kuri parike z'igihugu [SanPark] yatangarije AFP "Kwinjira muri parike birabujijwe kubera ko imihanda imwe n'imwe yangiritse. Ariko ibyo bikomeje gukurikiranwa."

Nimugihe inkambi nyinshi zo mu gihegu imbere zari zimaze kwimirwa.

Imvura nyinshi yatangiye kugwa mu gihugu mu cyumweru gishize, itewe n'ubukonje butunguranye.

Puseletso Mofokeng; umukozi muri SAWS, yatangarije AFP ko "Imvura irenga 200mm yaguye umunsi umwe mu turere tumwe na tumwe".

Mofokeng yabuze ko hateganyijwe indi mvura myinshi izakomeza kugwa mu gihe cy'icyumweru cyose. 

Avuga ko ubutaka bwamaze kwakira imvura nyinshi kuburyo imvura iri kugwa itakibasha kwinjira mu butaka bigatuma imyuzure ibaho byoroshye.

Perezidanse ya Afrika y'Epfo yatangije uko ibiza byifashe mu gihugu, ndetse guverinoma irateganya guha ubufasha bw'ibanze abagizweho ingaruka n'iyi myuzure, burimo aho kuba h'agateganyo, ibiribwa, ibiringiti ndetse no kuvigurura ibikorwa-remezo bihenze Kandi binini.

AFP ivuga ko iyi myuzure yangije bikomeye ibiraro n'imihanda, ndetse Hari n'ibitaro byangiritse.

Si ubwa mbere Afrika y'Epfo ihuye n'isanganya nk'iri kuko no mu mwaka ushize amateka mabi nk'aya yiyanditse mu mujyi wa Durban uherereye mu Majyepfo ashyira Iburasirazuba.  

Imvura y'amahindu yateje umwuzure ukomeye watwaye ibintu byose wasanze mu nzira.

Uwo mwuzure wahitanye ubuzima bw'abantu barenga 400, abandi benshi baburirwa irengero ndetse hangirika imitungo ifite agaciro ka miliyoni icumi z'amayero.

hebibi byari byateje impfu zirenga 400 abandi benshi baburirwa irengero, ibyangiritse bibarirwa muri za miliyoni mirongo z'amayero.

 Feb 14, 2023 - 12:28