Intambara yo muri Ukraine:Abahinzi baravuga ko batewe impungenge n’ibura ry’ifumbire mvaruganda.

Abahinzi baravuga ko batewe impungenge n’ibura ry’ifumbire mvaruganda kubera intambara iri imaze igihe hagati y’Uburusiya na Ukraine. Aba bavuga ko inzego bireba zikwiye gutekereza izindi ngamba kugira ngo bitazahungabanya urwego rw'ubuhinzi. Nimugihe ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB, bwemeza ko hari kongerwa imbaraga mu gushaka ifumbire y’imborera ari nayo ikimera gikenera cyane.

kwamamaza

Bamwe mu bahinzi bavuga ko hakenewe gushaka ibisubizo byo gutunganya ifumbire y’imborera kuko batizeye kuzabona iy’imvaruganda ihagije. bavuga ko bwaba uburyo bwo  gukumira ko bazabura inyongeramusaruro bitewe n’intambara y’Uburusiya muri Ukraine.

Aba batangaza ibi mugihe iyi ntambara ikomeje kugira ingaruka ku bicuruzwa, cyane cyane ibikomoka muri ibi bihugu.

Umuhinzi umwe, yagize ati:“Hari izindi ngamba zo ku ruhande zigomba gushyirwamo imbaraga kuko hari abahinzi benshi bahinga bahomba. Niyo mpamvu inzego zose zo mu buhinzi; baba abahinzi, imiryango ikora mu buhinzi, bwaba ubuyobozi bwa leta…twese tugomba gushyira hamwe tugashakira hamwe umuti kandi tukawushyira mu bikorwa.”

 Mugenzi we yunze murye, ati: “Twari tutaragera no ku gipimo giteganyijwe cyo gukoreshya imvaruganda! Birumvikana ko ari ukongera imbaraga cyane mu gushaka imborera.”

Undi ati: “ ndetse tunasaba leta gukora ibishoboka nkuko ishyira imbaraga mu  ifumbire mvaruganda ishyiramo inyunganizi, binabaye ngombwa yanayishyira mu gushakisha ifumbire y’imborera inabungabunga ubutaka kurushaho.”

Sentege Norbert; Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi,RAB, ishami rya Rubirizi, ashimangira ko ifumbire mvaruganda nyinshi ituruka ahari kubera intambara, bityo ko hakwiye kongerwa imbaraga mu kongera imborera.

 Sentege, ati: “Birumvikana ko aho ariho hakundaga kuva ifumbire kandi ikaza igura amafaranga makeya,ndetse intambara nikomeza ikibazo cyavuka. Imborera niyo fumbire  nkuru! Ni ukuvuga ko dukwiye kongera ingufu nyinshi cyane kugira ngo tube dufite ifumbire y’imborera ariko ya yindi y’imvaruganda ikaza ije kunganira ya mborera.”

Guverinoma y’u Rwanda iheruka kuburira abanyarwanda ku kamaro k’imborera, ndetse inasaba inzego zose zireberera ubuhinzi n’ubworozi ko buri rugo rukwiye kugira uburyo bwo gutunganya ifumbire y’imborera.

Ibi Minisitiri w’intebe, Dr. Eduard Ngirente yabigarutseho ubwo hizihizwaga umunsi w’umuganura wo muri uyu mwaka.

 Yagize ati:“Abaturage twese turi mu buhinzi n’ubworozi, ikintu cyitwa ifumbire y’imborera tucyiteho. Buri mugoronome w’Umurenge n’abashinzwe ubuhinzi mu karere, aba-visi meya bashinzwe urwego rw’Ubukungu, bite kuri icyo gikorwa cyo kugira ngo buri rugo ruri mu Rwanda rwose bagire ikimoteri cyangwa ingarani.”

Avuga ko nta rugo rugombaho rudafite ikimoteri cyangwa ingarani yo gushyiramo imyanda yavamo ifumbire yakwifashishwa mu buhinzi.

 Nubwo Uburusiya na Ukraine bitaza mu bihugu bya mbere u Rwanda rukorana nabyo ubucuruzi cyangwa ngo bihane imbibi n’u Rwanda ariko kuba hari intambara imaze amezi agera muri atandatu ndetse no hari ibicuruzwa bivayo by’ingenzi, nta cyabuza ko bikomeza kugira ingaruka ku bucuruzi n’ubukungu bw’u Rwanda.

Imibare igaragaza ko 14 % by’ifumbire mvaruganda u Rwanda rukoresha ituruka mu Burusiya, ari nayo mpamvu ibiciro byayo byakomeje kuzamuka mu minsi ishize, kugeza ubwo Guverinoma yongereye Nkunganire yageneraga abahinzi ngo badakomeza kugorwa no kuyigura.

Ni inkuru ya Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Sep 1, 2022 - 07:30