VTB;banki ya kabiri ikomeye mu Burusiya yahombye miliyali 7 z’amayero.

VTB, banki iza ku mwanya wa kabiri mu zikomeye mu Burusiya, kur’uyu wa gatatu, ku ya 5 Mata (04), yatangaje ko umwaka ushize w’2022 yahombye miliyari 7 z’amayero[ Euro] bitewe n’ingaruka yagizweho n’ibihano byafashwe n’ibihugu by’Iburengerazuba bw’isi, kubera igitero Uburusiya bwagabwe muri Ukraine.

kwamamaza

Mu nkubiri y’ibihano byafashwe ku nshuro ya mbere, ibigo by’imari birimo VTB byakuwe ku buryo mpuzamahanga bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu kwishyura amafaranga bwa Swift.

Mu itangazo, Dmitri Pianov, ukuriye iyi banki, yagize ati: “Muri 2022, VTB yahuye n’ingorane zitigeze zibaho (…) Twabaye aba mbere bafatiwe ibihano bishoboka bituma habaho igihombo kinini.”  

VTB yatangaje ko yahombye igihombo cya miliyari 612.6 z’amarouble [amafaranga y’Uburusiya], ni ukuvuga hafi miliyari 7 z'amayero ugendeye ku gaciro k’ifaranga iki gihe. Ni nyuma yaho mu mwaka wari wabanje w’2021, yari yungutse miliyari 327.4 z’ama-rouble.

Ibihano mpuzamahanga byafatiwe urwego rw’amabanki y’Uburusiya byibasiye cyane banki ya VTB,nk' aho leta y’Uburusiya yari ifite imigabane myinshi  kandi igaragara cyane ku masoko yo hanze.

Ibi bihano byafashwe muri Werurwe (03) 2022, nyuma y’iminsi mike ingabo z’Uburusiya zigabye igitero muri Ukraine,  Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi ukura VTB ku buryo mpuzamahanga bwo kwishyura bwa Swift.

Andreï Kostine; umuyobozi wa VTB kuva muri 2002,  nawe yafatiwe ibihano ku giti cye , by’umwihariko Ubwongereza ndetse na Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Mu itangazo ryayo, rivuga ko ibyo byatumye VTB iba banki ya mbere yo mu Burusiya yagizweho ingaruka zikomeye n’ibihano  byafashwe n’Iburengerazuba.

Ibyo bihano byatumye banki ya VTB yagowe isohora amadevize menshi bituma ishyirwa ku rutonde rw’izasohoye amafaranga menshi yo mu mahanga mu buryo butamenyerewe, yahuye kandi n’igihombo cyo kubura amashami yayo arimo ayo ku isoko ry’Uburayi [VTB Bank Europe] ndetse n’izamuka ry’inyungu yashyizweho na Banki Nkuru y’Uburusiya, ibyo byose bituma yisanga mu bibazo byayikomereye.

Kur'uyu wa gatatu, Dmitri Pianov yongeyeho ko “ Ibintu bitoroshye byo hanze byaduteye gufata ibyemezo byihuse kandi biboneye.”

Icyakora  iyi banki yatangaje ko yaguze banki ya Otkrytie mu Kuboza (12) 2022.  Muri 2020, VTB yarifite abakiriya miliyoni 15 bo mu Burusiya ndetse ikoresha  abakozi bagera ku 80 000.

 Apr 5, 2023 - 14:35