DRC: Umunyamabanga wa ONU Antonio Gutteres yamaganye iyicwa ry'umusirikare wa MONUSCO.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, ONU, yamaganye yivuye inyuma igitero cyagabwe kuri kajugujugu y’ingabo z’uyu muryango ziri mu butumwa bwo kugarukana amahoro muri Congo, MONUSCO. Iki gitero cyagabwe kur’iyi kajugujugu ku ejo ku cyumweru, gihitana umwe mu bapilote bayo, undi arakomereka.

kwamamaza

Itangazo rya ONU ryasohowe n’umuvugizi we Antonio Guterres, rivuga ko iyi kajugujugu yarwashweho igihe yavaga mu ntara ya Beni yerekeza mu mujyi wa Goma , mu ntara ya Ruguru, maze umupilote ukomoka muri Afrika y’Epfo ahasiga ubuzima. Icyakora indege yabashije kugwa I Goma.

MONUSCO imaze imyaka irenga 20 ariko kugeza ubu ntacyo yashoboye kugeraho  mu bijyanye no guhagarika intambara imaze imyaka mu burasirazuba bwa RDC. Ibi bituma abakongomani bamwe babona ko izi ngabo ntacyo zibamariye.

Mur’iri tangazo, umunyamabanga mukuru yibutsa ko gutera ingabo za ONU zishinzwe kubungabunga amahoro bishobora kuba icyaha cyo mu ntambara nk’uko biri mu mategeko mpuzamahanga.

Ahamagarira abategetsi ba RD Congo gukoraiperereza kuri iki gitero hakamenyekana abagikoze ndetse bakagezwa imbere y’ubutabera.

Yongeraho ko “ONU izakomeza gufatashya leta n’abaturage ba RD Congo mu kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.”

Umusirikare wishwe muri kino gitero kuri kajugujugu Oryx akomoka muri Afrika y’Epfo, nk’uko itangazo ry’igisirikare cy’iki gihugu (SANDF) ribivuga.

Si ubwa mbere ingabo za MONUSCO muri icyo gihugu zihangarwa, kuko muri Nyakanga (07) umwaka ushize, mu mujyi wa Goma hadutse imyigaragambyo yamagana MONUSCO, harimo gusahura no gutwika ibigo byayo.

Mur’iyo myigaragambyo, abantu bagera kuri 20 bahasize umuzima barimo n’abaturage.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo (11) 2022, imodoka zayo ebyiri zatwitswe n’abaturage bo mu gace ka Kanyarusinya, ku birometero bitageze ku icumi mu burengerazuba bwa Goma, igihe uruhererekane rw’imodoka za MONUSCO rwaterwaga n’abaturage batewe n’uburakari.

 Mu mpera z’uko kwezi kandi, havuzwe igitero cyagabwe ku kirindiro cy’ingabo zayo kiri mu karere ka Minembwe, mu ntara ya Kivu y’amajyepfo. Ni igitero bivugwa ko cyakozwe n’inyeshyamba, Twirwaneho.

Iki gitero kibaye mu gihe mu Mujyi wa Goma, aho hakomeje kuba  yamagana inyeshyamba za M23 ndetse no gusaba ingabo z’akarere ka Afrika y’Iburasirazuba kurwanya uyu mutwe w’inyeshamba.

Ni imyigaragambyo yatangiye ku wa gatanu ndetse n’uyu munsi amakuru dukesha BBC avuga ko igikomeje.

Ni mu gihe kandi havugwa intambara mu turere twa Karenga na Ruvunda, nyuma y’imisi ibiri gusa, inama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango w’Afrka y’iburasirazuba bateraniye I Bujumbura[ku wa gatandatu] isaba impande zombie guhagarika imirwano.

 Feb 6, 2023 - 13:18