USA: Ikigo cyari kimaze imyaka irenga 40 cyahinduriwe izina kitirirwa Perezida Trump kubera u Rwanda na DR Congo

Minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika yatangaje ko kuva kuri uyu wa Gatanu ikigo cyigenga kimaze imyaka irenga 40, cyahinduriwe izina kitirirwa Perezida Trump.

kwamamaza

Ibinyamakuru muri Amerika byatangaje ko ku nyubako y'ikigo 'Institute of Peace' cyahinduriwe izina kikitwa Donald J. Trump Institute of Peace kiri mu ntera ya metero nkeya inyuma ya White House (ibiro bya Perezida w'Amerika) i Washington, DC ari ho Donald Trump ari buhurize ba Perezida Paul Kagame w'u Rwanda na Félix Tshisekedi wa DR Congo bagasinya amasezerano y'amahoro agamije guhagarika intambara mu burasirazuba bwa DRC.

Inyandiko ku rubuga X ya minisiteri y'ububanyi n'amahanga y'Amerika agira iti "Muri iki gitondo, Minisiteri y'ububanyi n'amahanga ububanyi n'amahanga yahinduriye izina icyahoze ari 'Institute of Peace' mu kubahiriza umuntu ukomeye cyane mu mateka y'igihugu cyacu mu kugeza ku kumvikana. Ikaze kuri Donald J. Trump Institute of Peace. Ibyiza biri imbere".

Abategetsi bo mu bihugu birimo u Burundi, Kenya, Angola, Togo, Qatar, Uganda n'Ubumwe bwa Afurika batumiwe kwitabira uyu muhango, nk'uko ibinyamakuru muri Amerika bibivuga.

Trump yifuzaga guhabwa igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel cy'uyu mwaka, ariko cyahawe Umunya-Venezuela María Corina Machado, ariko abasesenguzi bavuga ko atacitse intege.

rifuza gukomeza kugaragara nk'umuntu ugeza ku mahoro ku isi amahoro ku isi, muri Ukraine, arashaka kwinjira mu ntambara yo muri Sudan, kandi amaze amezi agerageza no guhagarika intambara mu burasirazuba bwa RDC.

Ikinyamakuru US Today kivuga ko ku wa gatatu abubatsi biriwe mu mirimo yo gushyira amazina ya Donald J. Trump ku nyubako y'ikigo gisanzwe ari U S Institute of Peace, kugira ngo kimwitirirwe nk'impirimbanyi y'amahoro.

Umuhango w'amasezerano y'amahoro hagati ya Kagame na Tshisekedi ateganyijwe gusinyirwa muri iyo nyubako yahawe izina rishya, uboneka nk'amahirwe meza muri uwo muhate wa Trump wo kwigaragaza nk'imboneza y'amahoro.

Ubusanzwe, US Institute of Peace (USIP) ni ikigo cyigenga cyashinzwe n'Inteko Ishingamategeko ya Amerika mu 1984, muri Werurwe(3) uyu mwaka cyagiranye ibibazo n'ubutegetsi bushya bwa Trump bwirukanye abagize inama y'ubutegetsi ya USIP, ndetse iki kigo gitanga ikirego mu rukiko.

Muri Nyakanga(7), ubutegetsi bwa Trump bwahagaritse abakozi ba USIP bunafunga iki kigo gikora imirimo yo gukemura amakimbirane, buhagaritse ingengo y'imari y'umwaka utaha cyari kugenerwa.

Ibyo byatumye ubutegetsi bwa Trump buhita bwigarurira iki kigo, inyubako yacyo, n'ibikoresho byacyo nk'uko bivugwa n'ikinyamakuru Washington Post.

 Dec 4, 2025 - 13:52