Perezida Mamadi Doumbouya yatorewe kuyobora Guinée-Conakry

Perezida Mamadi Doumbouya yatorewe kuyobora Guinée-Conakry, muri manda y’imyaka irindwi iri imbere, aho yagize amajwi 86,72 % hashingiwe ku majwi y’agateganyo yatangajwe kuri uyu wa Kabiri.

kwamamaza

Yakurikiwe na Abdoulaye Yéro Baldé uyobora ishyaka rya Front démocratique de Guinée (Frondeg) ufite 6,59 %. Amajwi ntakuka azemezwa n’Urukiko rw’Ikirenga.

Mamadi Doumbouya yatangiye kuyobora Guinée muri Nzeri 2021 nyuma yo guhirika ku butegetsi Alpha Condé.

Gen Doumbouya ugiye kuyobora icyo gihugu muri manda y’imyaka irindwi ahigitse abandi bakandida umunani bari bahanganye, ndetse abantu benshi ni we bahaga amahirwe yo gutsinda ayo matora.

Kuva igisirikare cyafata ubutegetsi mu 2021, ku wa 28 Ukuboza nibwo Guinea ikoze amatora rusange.

Ibyavuye mu matora biracyafatwa nk’ibyagateganyo kugeza igihe Urukiko rw’Ikirenga ruzabyemeza bidasubirwaho, rukaba rufite iminsi umunani yo gusuzuma no kugenzura neza ibyatangajwe.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi banenze ayo matora bayita ikinamico ndetse bashinja Doumbouya gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’abanenga imiyoborere ye.

Ayo matora yabaye, Alpha Condé n’Umuyobozi  ukomeye w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Cellou Dalein Diallo, bari mu buhungiro mu gihe Komosiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko abantu 80,95% bari kuri lisiti y’itora bose bayitabiriye.

Gen Doumbouya yahoze ayobora Ingabo zo mu mutwe udasanzwe (special forces), yafashe ubutegetsi muri Nzeri 2021 ahiritse Perezida Alpha Condé, amushinja imiyoborere mibi, ruswa no kwangiza demokarasi.

 Dec 31, 2025 - 11:04