
Hari inzego zitubahiriza inama z'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta
Apr 25, 2024 - 09:56
Abagize inteko ishinga amategeko y'u Rwanda imitwe yombi babajije urwego rw'ubugenzuzi bukuru bw'imari ya Leta impamvu kugeza ubu inzego zigikomeje kugaragaza amakosa muri raporo y'uru rwego ku bugenzuzi zikorerwa buri mwaka.
kwamamaza
Ageza ku nteko ishinga amategeko y'u Rwanda imitwe yombi, raporo y'ubugenzuzi bukuru bw'imari ya leta y'umwaka wa 2022-2023, Umugenzuzi mukuru w'imari ya leta, Kamuhire Alexis, yagaragaje ko igipimo cy'inzego za leta zagenzuwe muri uwo mwaka cyazamutse zikagera kuri 96% cyivuye kuri 95% zari zaragenzuwe mu mwaka wabanje, ndetse ko hari intambwe yatewe.

Ati "muri rusange intego ya NST1 yo kugirango inzego zibe zifite ntamakemwa kuva kuri 50% mu mwaka 2016 kugera kuri 80% kugera mu mwaka 2024 yagezweho mu gutunganya ibitabo by'ibaruramari ariko ku bijyanye no kubahiriza amategeko haracyari ibigomba kubahirizwa".
Nyamara ngo ntabyera ngo de! Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko y'u Rwanda, babajije Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta impamvu ituma inzego zidakora uko bikwiye, harimo no kutubahiriza inama zigirwa.

Abasubiza, Alexis Kamuhire, Umugenzuzi mukuru w'imari ya leta, yavuze ko nawe atazi neza impamvu zimwe mu nzego zikomeza kwinangira.
Ati "hari ibyo natwe tubona tukavuga tuti mwakagombye kuba mwarabikoze, ku ba batarabikoze ni izindi mpamvu zabo bakagombye gusobanura mu buryo burushijeho, ariko mu igenzura tuba twagerageje kureba impamvu zose zerekana ko nibura bashyira mu bikorwa ibyo baba barahawe, tureba ko uburyo bwose bari bafite barabukoresheje ibyo bahawe babishyire mu bikorwa".

Raporo y'Ubugenzuzi bukuru bw'imari ya Leta y'umwaka w'ingengo y'imari warangiye tariki ya 30 Kamena 2023, igaragaza ko igipimo cy'inzego zageze mu cyiciro cya ntamakemwa cyazamutse kikagera kuri 92% mu bijyanye n'imikoreshereze y'imari bivuye kuri 68% byariho mu mwaka wabanje, mu iyubahirizwa ry'amategeko byavuye kuri 61% bikagera kuri 69%, mu kubyaza umusaruro amafaranga yashowe inzego zavuye kuri 57% bigera kuri 59%, mu gihe mu kubahiriza inama z'umugenzuzi mukuru w'imari yareta byavuye kuri 57% mu mwaka wabanje bikagera kuri 59% mu mwaka wa 2022/2023.
Inkuru ya Gabriel IMANIRIHO / Isango Star Kigali.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


