Inkuba n'imvura byitezwe mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara zimwe

Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) cyatangaje ko ku wa 25 Kanama (08) 2025 hagati ya saa sita n’isaa kumi n’ebyiri (12:00 – 18:00), haragaragara ibicu byiganje bitanga imvura irimo inkuba mu bice bitandukanye by’igihugu.

kwamamaza

Iyo mvura iteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y’Amajyaruguru, mu Burengerazuba ndetse no mu turere twa Nyagatare na Gatsibo two mu Ntara y'Iburasirazuba.

Akarere ka Burera, Gicumbi, Musanze, Rulindo na Gakenke two mu Ntara y'Amajyaruguru, aka  Rusizi, Nyabihu, Karongi, Ngororero, Rutsiro, Nyamasheke two mu Burengerazuba naho haragwa imvura irimo inkuba muri aya amasaha y'igicamunsi.

Nimugihe ibindi bice by’igihugu byigajemo ibyo mu Ntara y'Amajyepfo ho hitezwe ibicu byiganje bidatanga imvura.

Meteo Rwanda inavuga ko muri aya masaha hateganyijwe  umuyaga uringaniye, aho umuvuduko uraba uri hagati ya metero 4 na 6 ku isegonda. 

Iki kigo gitangaje ibi mugihe abaturage bakunze gusabwa kenshi gukurikiza inama zijyanye n’imihindagurikire y’ikirere kugira ngo birinde ibiza bishobora guturuka ku mvura, umuyaga ndetse n’inkuba.

 Aug 25, 2025 - 14:31