
Inkingi y'umutekano iyoboye izindi mu bipimo by'imiyoborere - Ubushakashatsi bwa RGB
Nov 22, 2024 - 09:14
Kuri uyu wa 4 urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB rwashyize hanze raporo y’umwaka wa 2024 igaragaza uko ibipimo by’imiyoborere bihagaze mu Rwanda mu nzego zose muri raporo yiswe Rwanda Governance Scorecard (RGS).
kwamamaza
Ni ubushakashatsi bukozwe ku nshuro ya 11 aho bwahereye mu mwaka wa 2011, bukaba bukorwa kugirango bugaragaze uko inzego zihagaze mu bipimo by’imiyoborere.
Ni ibipimo byagaragaje muri uyu mwaka wa 2024 inkingi 6 mu 8 nkuru zishingirwaho ziri ku gipimo cy’amanota arenga 80%. Izindi zikaba 70%, nubwo bimeze bityo ariko ngo hari n’ibindi byiciro biri munsi ya 50% bikenewe kwitabwaho kurushaho.
Dr. Felicien Usengumukiza, umuyobozi mukuru wungirije wa RGB ati "igipimo cy'imitangire ya serivise ni igipimo twongeye kugarura kuko kitageze ku gipimo gishimishije hakazamo n'ibipimo bijyanye n'ikoranabuhanga uko abaturage bishimiye kubona imiyoboro ya interinete no gukoresha telefone zigendanwa, hakaza n'ibindi bipimo twifuza ko byashyirwamo imbaraga cyane nk'ikijyanye nuko leta yamanura amafaranga agenerwa inzego z'ibanze hafatwa ingamba kugirango n'icyo gipimo kizamuke niba duharanira politike yo kwegereza ubuyobozi n'ubushobozi abaturage nacyo cyajyana nicyo tuba twagaragaje mu bushakashatsi".
Abitabiriye iki gikorwa barimo abakora mu nzego zitandukanye za Leta, iz’abikorera, sosiyete sivile, abashakashatsi, abahagarariye amadini n’abandi bafatanyabikorwa ba Leta bagaragaje umumaro w’iyi raporo ko ngo iba yakozwe mu rwego rwo kwisuzuma kugira ngo harebwe ibidakorwa neza bikosorwe hagamije kurushaho guha abaturage serivisi nziza.
Umwe ati "uko tubifata n'inkindorerwamo, igihugu cyacu gihagaze gute, ibigaragara biba byaravuye mu nzego zitandukanye ariko bikagaragaza imiyoborere uko imeze, hari ibyo ureba ugasanga byahoze mu muhondo ariko uko imyaka igenda izamuka byagiye bizamuka, ibyo bigashingira kuri kwa kwireba, uyu munsi niba hari ibyo twabonye hari inzego zitandukanye zari zihagarariwe hari ibyagaragajwe ahagomba gushyirwamo imbaraga, iyi raporo ntabwo tuba twaje kuyumva gusa tuba twaje kugirango twiyemeze ikigiye gukorwa".
Mu nkingi zitabwaho harimo ubuyobozi bushingiye ku mategeko, uburenganzira bwo kwishyira ukizana, kugira uruhare mu byemezo bifatwa, umutekano, imibereho myiza n’iterambere, kurwanya ruswa n’akarengane, kubazwa inshingano ndetse n’imitangire ya serivise, muri izo urwego rw’umutekano ruza ku mwanya wa mbere aho rufite amanota 93,82%.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


