Inzobere mu by'ubuzima bwo mu mutwe ziraburira ababyeyi kwitondera ibyo bereka abana ku ikoranabuhanga

Mu gihe abazobereye iby’ubuzima bwo mu mutwe baburira ababyeyi kwitondera ibyo bereka abana ku ikoranabuhanga, hari ababyeyi bagaragaza ko bibagora guhitiramo abana babo ibyo bareba ku bikoresho binyuranye by’ikoranabuhanga.

kwamamaza

Muri iki gihe ikoranabuhanga rikomeje kwinjizwa mu mfuruka zose z’ubuzima bwa muntu. Nyamara abaharanira uburenganzira bw’abana ntibahwemye kugaragaza ko rigira ingaruka ku mikurire n’imibereho by’umwana mu gihe atafashijwe mu gutoranya ibyo arivomaho.

Ibi kandi birashimangirwa n’abazobereye mu kwita ku buzima bwo mu mutwe bavuga ko mu gihe ababyeyi batarobanura ibyo bereka abana ku ikoranabuhanga bishobora kubangamira ubuzima bwabo bwo mu mutwe.

Chantal Mudahogora, akora muri Clinic itanga ubufasha mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe yitwa Solid minds.

Ati "ubushakashatsi butugaragariza ko abana barimo kubatwa n'ikoranabuhanga, ibimenyetso byinshi tumaze kubona ni ukuntu abana barimo gukura batabasha kwegera abantu ngo babavugishe, amagambo bavuga ni macye ukurikije igihe baba bagezemo kubera ko ntabwo baganiriza abantu cyane, baganira n'imikino n'ibindi, nta bushakashatsi bwimbitse ngo buduhe amakuru uretse ko tuzi neza ko hari ukubatwa n'ibyo bikoresho".      

Nubwo bimeze bityo, hari ababyeyi bagaragaza ko bamaze kwakira amahitamo y’abana ku mikoreshereze y’ikoranabuhanga, ariko ngo ni amaburakindi.

Umwe ati "byangiza abana mu mutwe bigatuma badakurikira inyigisho ahubwo bagakunda filime".  

Frodouard Tuyishimire, Umukozi ushinzwe imikurire y’ingimbi n’abangavu, mu kigo cy’u Rwanda gishinzwe imikurire no kurengera umwana (NCDA), avuga ko hari ingamba.

Ati "ku rwego rw'igihugu icyambere nuko twigisha tukamenyesha ababyeyi uko bakitwara, dushyiraho imirongo n'uburyo bwo kugaragaza ikibazo umuntu ahuye nacyo, yaba kuri twebwe, yaba kuri Polisi, yaba kuri RIB aho ariho hose iyo umwana agiriye ikibazo ku ikoranabuhanga arabigaragaza kandi agafashwa".     

Ni mu gihe amabwiriza ya Minisiteri y’ikoranabuhanga na inovasiyo yo muri 2024, arebana no kurengera umwana igihe akoresha murandasi, ingingo yayo ya 9 ivuga ko ababyeyi, abarezi, abishingizi n’abarera abana bagomba kugira uruhare runini mu mutekano n’ubufasha by’abana bari mu bikorwa byo kuri murandasi, birimo kwigisha abana ibyiza n’ibyago bashobora guhurira na byo kuri murandasi no kubafasha kumenya imyitwarire ikwiye kubaranga n’iyo bakwiye kwirinda n’ibindi.

Inkuru ya Angelique Mukeshimana / Isango Star

 May 2, 2025 - 09:27