Ingamba zafashwe n'u Rwanda mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, inzira izarugeza ku ntego zarwo.

U Rwanda ruravuga ko ingamba rwafashe zo guhanana n’imihindagurikire y’ikirere, ndetse n’ubufatanye n’andi mahanga binyuze mu masezerano mpuzamahanga yashyizweho umukono, bizarufasha kugera ku ntego rwihaye mu myaka iri imbere. Icyakora raporo iheruka ya banki y’isi igaragaza ko mu bihe biri imnbere u Rwanda ruzahura n’ingaruka y’imihindagurikire y’ikirere, irimo igabanyuka ry’ umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu ringana hafi 7%.

kwamamaza

Banki y’isi ivuga ko mu mwaka wa 2050, umusaruro mbumbe w’ u Rwanda uzangabanukaho guhera kuri  5% kugeza kuri 7 % munsi y’igipimo fatizo, nkuko bikubiye muri raporo yayo iherutse gushyira hanze igaragaza ikirere n’iterambere ry’ibihungu byo mu burasirazuba bw’Afurika no mu majyepfo y’uyu mugabane .

Ku ruhande rw’u Rwanda, iyi raporo yerekana ko iryo gabanuka  rizateza  ingaruka zikomeye ku bicuruzwa byoherezwa hanze y’ u Rwanda, urwunguko rwa leta, ndetse n’umusaruro ukenerwa imbere mu gihugu.

Ibi biziyongeraho izindi ngorane zizaterwa n’ imihindagurike y’ikirere harimo ingabanuka ry’ibikorwa by’ubukera rugendo biturutse kwiyangirika ry’ibidukikije ndetse n’urusobe rw’ibinyabuzima, inkangu zizaba hirya no hino mu gihugu, n’ubusabe buri hejuru bwo guhindagura imbuto zishobora guhangana niyo mihindagurike y’ikirere.

Iyi raporo kandi inagaragaza ko imihindagurike y’ikirere izakoma mu nkokora gahunda za leta y’ u Rwanda zo kuzamura ubukungu no kugabanya ubukene. Yemeza ko kurushaho guhangana n’izi ngaruka , u Rwanda rukwiye gukomeza gushyira imbaraga mu buryo buhamye gahunda zitandukanye rw’ihaye zijyanye no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, no kugabanya ibikorwa bya muntu byohereza imyuka ihumanya mu kirere, ari nabyo bifatwa nk’intandaro y’imihindagurikire y’ibihe.

Banki y’isi ivuga ko kugirango ibi bigerweho bisaba leta y’ u Rwanda gushora amafaranga angana na miliyari 11 z’amadorali y’Amerika muri zo gahunda, ahwanye na 8,8% by’umusaruro mbumbe w’imbere mu gihugu wa buri mwaka.

Kugeza ubu u Rwanda ruri mu bihugu biri mu byohereza imyuka mike ihumanya ikirere, gusa rukaba ruri no mu byibasirwa cyane n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Ibi ni bimwe mu byatumye u Rwanda rwifatanya n’amahanga mu gushyira umukono ku masezerano atandukanye agamije gukumira ibyangiza ikirere ndetse no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire yacyo.

Amwe muri ayo masezerano ni ayitiriwe ayi París ‘París agreement’, amasezerano asaba buri gihugu cyayashyizeho umukono kugaragaza gahunda zihamye kizifashisha mu kugabanya imyuka ihumanya cyohereza mu kirere.

Aha, u Rwanda narwo rwatanze gahunda zarwo zizifashishwa. Munyazikwiye Faustin; umuyobozi mukuru wungirije mu kigo REMA, yagize ati: “Hari igice cya mbere kirebana n’ibikorwa bidufasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe. Ni ibikorwa dusanga mu bice bitandukanye by’iterambere, haba mu gice cy’ubuhinzi, icy’ingufu, ubwikorezi, inganda. Ikindi nanone izi ngamba zose zashyizwe mur’iki gice ziba zitandukanye cyane nizo twashyize mu igenamigambi ry’igihugu.”

 Yongeraho ko “ikindi cya kabiri ni ibikorwa bidufasha kugabanya imyuka twohereza mu kirere

Muri ayo masezerano atandukanye ashyirwaho umukono agamije kugabanya imyuka ihumanya ndetse no guhangana n’ingaruka z’imihindagurukire y’ikirere, ibihugu byohereza ingano nyinshi y’imyuka ihumanya byemeranyije ko hashyirwaho ikigega noneho ibyo bihugu bigashyiramo amafaranga azajya yifashishwa n’ibihugu byohereza ingano nke y’imyuka ihumanya, bikayifashisha mu bikorwa bitandukanye bigamije guhangana n’ingaruka iyo myuka iteza.

U Rwanda narwo ruri muri ibyo bihugu bihabwa iyo nkunga ari naho ishoramari riva mu gushyiraho gahunda zitandukanye no guhanga udushya tugamije guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Gusa ibi ngo bisaba n’ uruhare rw’abaturage. Dr. Jeanne d’arc Mujawamariya; minisitiri w’ibidukikije, yagize ati: “Inzira turimo ni nziza turikomeze mu kubungabunga ibidukikije ariko bibe intego ya buri wese.” Minisitiri Dr. Mujawamariya anasaba abaturage gutera ibiti mu ngo zabo.

Kugeza ubu muri mibare igaragzwa na banki y’isi, yerekana ko u Rwanda rufite uruhare rugana na 0.003% by’imyuka ihumanya rwohereza mu kirere.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/G7ICmLruUDs" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

@Uwe Herve/Isango Star-Kigali.

 Oct 5, 2022 - 13:10