Ingabo z’u Rwanda zegereje ubuvuzi bw’inzobere mu bitaro bwa Gihundwe

Mu bitaro bya Gihundwe biherereye mu Karere ka Rusizi, Ingabo z’u Rwanda zatangiye kwegereza serivise z'ubuvuzi abaturage ku buntu ku ndwara zisaba abaganga b'inzobere mu rwego rwo kubagabanyiriza ingendo ndende no kubegereza serivisi z’ubuvuzi bwihariye.

kwamamaza

Iyi gahunda  y'ingabo z'u Rwanda ituma abaturage bavurwa nta kiguzi basabwe uretse kuba bafite ubwishingizi bwo kwivuza gusa bahereye ku batuye mu bice bibasaba kubona izo serivise bibasabye izo ngendo bajya gushaka izi serivisi mu bindi bitaro bikomeye.

Serivisi zitangwa  zibanda ku ndwara zirimo iz’amagufa, iz’uruhu, iz’abana, iz’amenyo n’izo mu kanwa, iz’abagore ndetse n’izifata urwungano rw’inkari ku bagabo, zose zikaba zikenerwa cyane n’abaturage.

Umuyobozi w'Ibitaro bya Gihundwe, Dr. Nkunzimana Jean Pierre, yavuze ko iki gikorwa gifasha koroshya akazi kuko harimo serivisi zigiye gutangwa ibi bitaro bitari bisanzwe bifite kandi zikenerwa n'abaturage. Yanavuze ko binatuma abakozi bahasanzwe bunguka ubumenyi bwisumbuyeho biturutse ku gukorana n'abaganga b'inzobere.

Ibi bikorwa by'Ingabo z'u Rwanda byo kwegereza abaturage ubuvuzi, byatangiye muri Werurwe (03) 2026 uyu mwaka, bihera mu turere twa Gicumbi na Kirehe, ubu bikaba bigiye kumara ukwezi mu Karere ka Rusizi.

 May 4, 2026 - 17:09