Ingabo za Ukraine zateye intambwe mu Majyepfo mu ntara ya Kherson.

Ingabo za Ukraine zatoboye ibirindiro by’ingabo z’Uburusiya ku ruzi rwa Dnieper [Dnipro ] mu burengerazuba bushyira uburasirazuba bw’umujyi wa Kherson, umujyi w’ingenzi ku ngabo z’Uburusiya zihagenzura.

kwamamaza

Igisirikare cy’Uburusiya n’abategetsi bashizweho n’Uburusiya muri ako karere nibo batangaje aya makuru y’iyi ntambwe yatewe na Ukraine, bakavuga ko ingabo z’Uburusiya zihanganye nabo bikomeye.

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yavuze ko hari uduce dtwabohojwe mu turere dutandukanye.

Mu burasirazuba, ingabo za Ukraine zarasatiriye zigera mu ntara ya Luhansk yigaruriwe n’Uburusiya.

Mu ijambo Perezida Zelensky ageza ku banya-Ukraine buri mugoroba, yavuze ko intambara ikomeye ikomeje mu turere twinshi, ariko  nta busobanuro yatanze.

Ku wa gatandatu, ingabo z’iki gihugu zisubije umujyi wa Lyman mu burasirazuba, uri hafi y’intara ya Luhansk.

Uburusiya bwari bwagize Lyman ikirindiro cyo kunyuzamo ibikoresho n’ibindi bikenerwa ku rugamba .

Abarwanyi bashyigikiwe n’ Uburusiya mu ntara ya Luhansk bemeza ko ingabo za Ukraine zinjiye zikagera mu birometero bike hagati mu ntara ya Luhansk.

Amakuru avuga ko abanya-Ukraine bari gusatira mu mijyi yigaruriwe  n’Uburusiya bya Kremenna na Svatove muri Luhansk.

Mu majyepfo, Vladimir Saldo, umukuru wa Kherson washyizweho n’Uburusiya, avuga ko ingabo za Ukraine zatoboye zikinjira, zikagera hafi ya Dudchany, umujyi uri ku ruzi rwa Dnieper[Dnipro], ku birometero hafi 30 uvuye ahahoze habera urugamba.

Saldo  yemeje aya makuru ndetse avuga ko abanya-Ukraine bafashe  Dudchany.

Igor Konashenkov ; Umuvugizi wa minisiteri y’ingabo y’Uburusiya , avuga ko imodoka z’imitamenwa byinshi byinjiye hagati mu majyepfo ya Zolota Balka, ahahoze habera urugamba ku ruzi Dnieper.

Avuga ko mur’urwo rugamba abarusiya bishe abasirikare ba Ukraine hafi 130.

Saldo yavuze ko batayo ebyiri z’ingabo za Ukraine zagerageje kwinjira ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Kakhovka, ruri mu birometero hafi 70 burasirazuba bwa Kherson. Uru rugomero ruri mu mujyi wa Nova Kakhovka.

Ingabo za Ukraine zikomeje gusatira mu rwego rwa gushaka uko zafungira amayira anyuzwamo ibikoresho by’ingabo zigera ku 25 000 z’Uburusiya zirwanira mu burengerazuba bw’uruzi rwa  Dnieper, nk’uko Reuters ibivuga.

Kherson na Luhansk ziri mu ntara enye Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya aherutse gutangaza ko zometswe k’ Uburusiya, nyuma y’amatora ya Kamarampaka yamaganywe n’amahanga.  Mugihe nta ntara nimwe Uburusiya bugenzura ari yose uko ari enye.

Ibintu bikomeje gufata intera nyuma y’ijambo rya Putin ndetse n’ibirori byo kwishimira intambwe Uburusiya bwateye irimo kwigarurira ubutaka bwa Ukraine.

Leta ya Kiev [Kyiv] ivuga ko izaruhuka  yisubije ubutaka bwose bwihagiwe n’Uburusiya, harimo n’intara ya Crimée/Crimea yigaruriwe n’ingabo z’Uburusiya muri 2014.

Nimugihe minisiteri y’ingabo bw’Uburusiya yatangaje ko abasirikari bashya bari guhabwa imyitozo ikomeye mu turere tugenzurwa n’Uburusiya tw’intara za Luhansk na Donetsk. Kremlin yatangaje ko iteganya kwinjiza izindi ngabo 300 000 n’ubwo nta mubare nyawo w’abakenewe Putin yatangaje.

 Oct 4, 2022 - 11:51