
Ingabire Marie Immaculée uzwiho kurwanya ruswa n'akarengane yitabye Imana
Oct 9, 2025 - 10:35
Ingabire Immaculée, wabaye Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, umuryango urwanya ruswa n’akarengane, yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane azize uburwayi, ku myaka 64 y’amavuko.
kwamamaza
Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’inshuti n’umuryango ndetse n’abakozi ba Transparency International Rwanda.
Mu biganiro bitandukanye, Ingabire yakundaga gusangiza abantu ko ubuzima bw’ubuhunzi yanyuzemo bwamuremyemo umutima wo kwanga akarengane n’urugomo. Yakuriye mu Burundi, aho umuryango we wari warahungiye, ariko agahora yifuza kuzataha mu Rwanda no gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu.
Yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Burundi, akomereza Kaminuza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mbere yo gutaha mu Rwanda mu 2001. Yize indimi n’itangazamakuru, nyuma akomereza amasomo mu Bufaransa mu ishami rya Political Science n’amategeko.
Imirimo n’umuhate mu kurwanya ruswa
Ingabire ni umwe mu bashinze Transparency International Rwanda mu 2004, ahinduka umuyobozi wayo mu 2015. Mbere yo kwinjira muri uyu muryango yakoreye ahantu hatandukanye harimo ORINFOR, Pro-Femmes Twese Hamwe, IBUKA, n’imiryango yita ku burenganzira bw’abagore.
Mu kazi ke, yari azwiho kugaragaza ukuri, akamagana ruswa n’akarengane aho byagaragaraga hose.
Ingabire yabagamo mu ntego eshatu: gusenga, kubaha, no kudacika intege. Abamuzi bavuga ko yari umunyakuri, utaryarya kandi uharanira impinduka.
Urupfu rwe rwababaje benshi bamwibukira ku bukangurambaga bwe bwo kurwanya ruswa no guharanira imiyoborere myiza, ibikorwa byatumye kenshi akora ku marangamutima ya benshi.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


