Indwara zifata urwungano rw’inkari iyo zitavuwe neza zitera ubugumba

Mu gihe abazobereye mu kuvura indwara z’abagore bagaragaza ko indwara zifata urwungano rw’inkari zibasira abagore kurusha abagabo kubera impamvu zitandukanye zirimo isuku nke. Hari abanyarwanda bavuga ko batazi indwara y’imiyoboro y’inkari yitwa infection urinaire n’ingaruka zayo, bagasaba ko bayisobanurirwa.

kwamamaza

Infection urinaire ni indwara ifata urwungano rw’inkari, yibasira cyane cyane abagore kurusha abagabo, Dr. Ndacyayisenga Victorien, inzobere mu kuvura indwara z’abagore avuga ko zituruka ku mpamvu zinyuranye.

Ati "cyane cyane ni isuku nkeya igatuma za mikorobe zinjira mu miyoboro y'inkari zigaturamo, zigakoramo indiri yazo zigateza ubwo burwayi buza butuma umuntu ugiye kwihagarika yumva ababara akumva ashaka kujyayo buri kanya yanajyayo hakaza utuntu duke cyane kandi tumubabaza".

"Infection urinaire ntabwo ari indwara yandura, niba umugabo ayirwaye ashobora kubonana n'umugore akaba yamwanduza izo mikorobe ariko kenshi usanga atari indwara ihererekanwa, imyanya y'inkari ku mugore itandukanye nuko umugabo ateye, imyanya y'inkari y'umugabo zisohokera mu nzira imwe ku mugore zinyura mu nzira 2 zitandukanye, umugore urwaye infection urinaire ntabwo yayanduza umugabo ngo nuko babonanye".   

Nyamara bamwe mu banyarwanda ntibazi iby’iyi ndwara, kuko bumva bayivuga gusa, bityo bakifuza ko bayisobanurirwa.

Umwe ati "abagore bakunda kuzirwara cyane, numva bituruka ku bwiherero ariko ntabwo mbizi neza, ibyo aribyo byose nziko infection irandura ariko ntabwo namenya aho ituruka". 

Undi ati "ahubwo njye ndibaza ziterwa niki, numva ngo umuntu agiye kunyara akababara ariko njyewe ntabyo nzi".  

Ni indwara Dr. Ndacyayisenga Victorien, akomeza avuga ko yibasira urwungano rw'inkari ikaba yakangiza ibice bitandukanye birimo n'impyiko ndetse ikangiriza inyama zo munda harimo n'uruhago, iyo itavuwe neza ikaba yagira ingaruka zirimo kuba yakururira uyirwaye ubugumba.    

Ati "infection yose iyo utayivuje itangira ari ntoya ikagenda ikura, uko igenda iba nyinshi igenda ikwirakwira mu bindi bice byose aho ibasha kugera, iyo imaze kuva mu miyoboro yo hasi ikagera mu ruhago ishobora kuzamuka ikagera ku mpyiko aho bitandukaniye na infection yandurira mu mibonano mpuzabitsina nayo irakura ikaba yazana ibimenyetso bitewe nubwoko bwayo ariko yongeraho kuba yatera ubugumba mu gihe kizaza".          

Iyi ndwara kandi ishobora kwandurira mu gukoresha ubwiherero budasukuye neza, cyangwa umugabo akaba yayanduza umugore we mu gihe bakoze imibonano mpuzabitsina batabanje gukaraba. Inzobere mu buvuzi bw’iyi ndwara zigaragaza ko yandura mu buryo bworoshye ariko igakira mu gihe gito, ikaba yakongera kugaruka.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Aug 23, 2024 - 07:54