
Inama y’Igihugu y’Umushyikirano 20: Abayobozi bakuru b'igihugu n'abaturage mu kuganira ku iterambere ry'igihugu ( Amafoto)
Feb 5, 2026 - 11:14
Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Gashyantare (02), i Kigali Convention Center hatangiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 20, ihuza abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye z’igihugu, abanyamadini, abikorera, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda. Iyi nama iyobowe na Perezida wa Repubulika H.E Paul Kagame, hagamijwe gusuzuma no kungurana ibitekerezo ku bikorwa biganisha ku iterambere ry’igihugu no guha abaturage urubuga rwo gutanga ibitekerezo byabo.
kwamamaza
Iyi nama izamara iminsi ibiri, izasoza ku wa 6 Gashyantare (02), ikaba iraganirwamo ingingo zitandukanye zirebana n’imiyoborere, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, hagamijwe gukomeza gushaka ibisubizo ku bibazo bihari no kunoza ibyemezo byubaka igihugu mu rwego rwo gusigasira ibyagezweho.
Harasuzuma intambwe imaze guterwa mu ishyirwa mu bikorwa rya Gahunda ya kabiri y'Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) ndetse no ku ngamba zishimangira iterambere rirambye ry'u Rwanda.
Uretse abahuriye i Kigali, Inama y’Umushyikirano iri no kubera hirya no hino mu gihugu, aho mu Ntara y’Amajyepfo abitabiriye bahuriye mu Karere ka Gisagara, mu Majyaruguru bateraniye mu Karere ka Gakenke, mu Burengerazuba bahuriye mu Karere ka Nyabihu, mu gihe mu Burasirazuba bateraniye mu Karere ka Ngoma.
Ibi bigaragaza umuhate wo kwegera abaturage no gutuma ijwi ryabo ryumvikana mu biganiro bigamije iterambere ry’u Rwanda.
Amwe mu mafoto y'inama y’Umushyikirano:














Abitabiriye iyi nama kuri saite yo mu karere ka Gakenke


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


