
Inama y'igihugu y'abagore yiyemeje guhangana n'ibibazo bibangamiye umugore
Oct 1, 2024 - 07:51
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, aributsa abahagarariye abandi bagore mu nama y’igihugu y’abagore ko nubwo hari ibimaze kugerwaho ariko hakiri byinshi mubibazo bikibangamiye iterambere ry’umugore mu nzego zitandukanye, aho abasaba gufata iyambere ku kwita no gukemura ibyo bibazo kugirango iterambere ry’umugore rirusheho kuzamuka.
kwamamaza
Bimwe mu bibazo bikunze kugarukwaho nk’imbogamizi mu iterambere ry’umugore birimo ibijyanye no kuba hari abataragira umuco wo kwizigamira, kwitinya mu kugana ibigo by’imari, kugira isuku, imirire mibi, igwingira n’ibindi bituma iterambere ry’umugore rigihura n’inzitizi.

Twagiramungu Angelique, komiseri ushinzwe ubukungu mu nama y’igihugu y’abagore mu ntara y’Iburengerazuba na Mujawayezu Leonie uhagarariye amakoperative mu ntara y’Amajyaruguru, bari bitabiriye inama rusange y’inama y’igihugu y’abagore yabaye ku nshuro ya 23, bagaragaza zimwe mu bogamizi z'ikibangamiye abagore.
Twagiramungu Angelique ati "ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda birahari ni byinshi, nk'abategarugore duhera ku kibazo kijyanye n'imirire mibi igaragara mu bana n'igwingira, hakaba ikibazo cy'isuku ikiri nkeya, hakaba ikibazo mu bijyanye n'ubukungu aho umugore atarabasha gushyikira ifaranga uko bikwiriye ngo akorane n'ibigo by'imari".
Mujawayezu Leonie ati "hari abagore bagifite ubushobozi buke mu bijyanye no kwiteza imbere, mu bintu bijyanye no kuzigama usanga abagore tutarabigiraho umuco cyane ngo tumenye gucunga amafaranga twinjiza, ibyo bigenda bigira ingaruka ku iterambere ry'abagore mu cyaro, niyo bafite abo bana batameze neza bagwingiye, abana batiga".
Hon. Kazarwa Gertrude Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yagaragarije ba mutima w’urugo bahagarariye abandi ibyo bakwiye kwitaho.
Ati "icyo mbwira ba mutima w'urugo gukomeza gushyira imbaraga kuri ibi bikurikira; gukangurira abagore kuzigama, kubitsa, gushora imari mu rwego rwo kwiteza imbere, gutoza abagize umuryango kuba bazima birinda indwara byumwihariko indwara zitandura ibyo bizagerwaho kandi mbasaba gukomeza gushyigikira ibikorwa biteza imbere umugore n'umuryango muri rusange".
Madame Nyirajyambere Belancille wari umuyobozi mukuru w’inama y’igihugu y’abagore, yavuze ko kugirango abagore bahangane n’izo mbogamizi biyemeje gukorana n’inzego z’ibanze cyane cyane mu kwesa imihigo bihereye ku rwego rw’umudugudu nka kimwe mu bisubizo bizatanga umusaruro.
Ati "iriya mihigo yacu turashaka ko dufatanya n'inzego z'ibanze kugirango dufatanye kuyesa hariya hasi ku mudugudu, ubufatanye n'inzego z'ibanze, nta nzitizi dufitanyemo ahubwo ni ukugirango tujye tugendera hamwe uko twajyaga tugira uruhande inzego zibanze bakaba bagira imihigo ku gihe cyabo cyangwa abagore natwe tukazagira iyacu ariko turifuza ko buri karere na buri ntara tuzajya duhiga imihigo tugendeye ku mwihariko wa buri karere cyane ariko turi kugendera kuri gahunda y'igihugu ya NST2 cyane tugendera kuri ziriya nkingi kandi bijyanye n'icyerekezo cy'igihugu cyacu 2050".
Ibyo ni bimwe mu byibanzweho mu nama rusange y’inama y’igihugu y’abagore ibaye ku nshuro ya 23 ikaba yitabiriwe n’abarenga 80 bahagarariye urwego rw’abagore baturutse hirya no hino mu gihugu, aho ifite insanganyamatsiko igira iti "iterambere ry’umugore, iterambere ry’igihugu".
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


