
Kigali: Imyubakire y’akajagari ikomeje kuburirwa umuti
May 9, 2024 - 07:34
Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, bagaragaje icyuho mu kunoza imiturire igezweho ishingiye ku mitunganyirize y’amasite, bavuga ko kugeza ubu site zidategurwa ku buryo ujya kuyituramo asanga ibikorwaremezo biteguye neza.
kwamamaza
Gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwihutisha iterambere yo mu mwaka wa 2017 yateganyaga ko kugeza muri uyu mwaka wa 2024, nibura 80% by’abanyarwanda bazaba batuye mu masite atunganyijwe neza, nyamara raporo y’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta igaragaza ko kugeza mu mwaka ushize wa 2023, ibi byari bikiri munsi ya 65%, ibyo Abadepite bagize komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda baheraho bibaza ikizarangiza aka kajagari.

Umwe ati "abantu barubatse, ikibazo cy'amazi twakiganiriyeho ejobundi aha, dutangiye guhangana nacyo, dukomeje gucukura ibyobo kandi dufite gahunda yo gutwara amazi akagera mu bishanga".
Undi ati "iyo urebye akajagari dufite mu mujyi wa Kigali ugenda n'amaguru hari ahantu ugera ukabura n'ahantu ushobora gukomereza usibye gukatakata hagati y'inzu, ese ayo makaritsiye y'umujyi wa Kigali ya kera abantu bagiye batura mu kajagari uko bishakiye ateganyirizwa iki?".
Gakire Bob, umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu MINALOC, avuga ko habayeho inzitizi, gusa akavuga ko umuti uzava mu bufatanye bw’inzego zose.
Ati "ikibazo dufite nyamukuru n'ibindi bibazo dufite bishamikiye kuri iyi miturire nko kutishyura mituweli 100%, kutabona umuriro ku gihe, kutabona amazi, twanogeje igenamigambi neza ibibazo dufite by'abaturage yaba amakimbirane yaba umutekano twumva ko byakoroha kubikemura, icyo twakora ni ukunoza amakuru".

Mu gusobanurira Abadepite ikibazo cy’imicungire mibi yagaragaye muri gahunda yo kunoza imiturire, MINALOC yafatanyije na Minisiteri y’Ibikorwaremezo MININFRA, Umujyi wa Kigali, ikigo cy’igihugu gishinzwe imiturire ndetse n’izindi nzego zigira uruhare mu gutunganya imiturire.
Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


