Impamvu umubare w’abatsinze wagabanutse nuko hari gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi

Kuri uyu wa gatanu nibwo Minisiteri y’uburezi ifatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA batangaje amanota y’ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye. Minisiteri y’uburezi yasobanuye ko impamvu umubare w’abatsinze wagabanutse ugereranyije n’abakoze mu myaka yabanje ari uko hari gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi kuburyo niyo hatsinda bacye baba batsinze neza ariko bikazagenda bizamuka bijyanye na gahunda ya leta y’ubukungu bushingiye ku bumenyi.

kwamamaza

Abanyeshuri 91,298 nibo bakoze ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye 2023/2024, muri bo 71,746 nibo batsinze ni ukuvuga 78.6% by’abakoze bose, ni ikigereranyo kitari kibi ariko kiri hasi ugereranyije n’imyaka yabanje.

Joseph Nsengimana, Minisitiri w’uburezi asobanura ko iri gabanuka ryatewe na gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi bijyanishwa n’icyerekezo cya leta y’u Rwanda cyo gushingira ku bukungu bwarwo ku bumenyi.

Ati "u Rwanda hari ibyo rwiyemeje kugeraho ko ubukungu bw'u Rwanda buzaba bushingiye ku bumenyi icyo bisaba ni ukugirango ubwo bumenyi tubukaze bisaba ko tubanze tubigishe ariko nitumara kubigisha tunabasabe ko babwerekana ko bafite ubwo bumenyi mbere yo kuvuga ngo watsinze, bizasaba ko dushyiramo imbaraga twese ari abigisha ari n'abiga, abatsinze bazabanza bagabanuke mu mubare ariko tugende tuzamuka".    

Abanyeshuri bahize abandi mu gihugu bishimira uruhare ababyeyi bagize mu mitsindire yabo.

Mutesa Cedric watsinze mu masomo y’ikoranabuhanga ati "ababyeyi baba baragize uruhare mu gutsinda kwanjye nuko bamfashije gushaka ibikoresho byose bishoboka nakwifashisha ndi kwishuri kugirango mbashe gutsinda amasomo yanjye".   

Igiraneza Gentille watsinze mu ndimi n’ubuvanganzo nawe ati "icyambere ni ukugira intego kumva ko ibintu wabishobora ukishyiramo imbaraga ko ibintu bishobora gushoboka ukagira intego yuko iby'abandi bashoboye wowe bitakunanira". 

Ababyeyi babo nabo bashishikariza abandi babyeyi gukundisha abana babo ishuri no kubashyigikira kuko bibafasha gutsinda nabo bikabahesha ishema.

Umwe ati "ababyeyi bose muri rusange ndabashishikariza gukundisha abana ishuri tukirinda kuriya kuva mu mashuri kuko ntawe uba uzi icyo umwana azaba cyo".  

Mu banyeshuri 91,713 bari biyandikishije gukora ikizamini cya leta gisoza amashuri yisumbuye, 99.5% nibo babashije gukora ni ukuvuga abangana 91,298, abahungu batsinze ku kigero cya 50.5% naho abakobwa batsinda ku kigero cya 49.5%.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Nov 16, 2024 - 09:42