Abasenateri baravuga ko hakwiye gushyirwaho itegeko risaba buri munyarwanda ukora kugira amafaranga yizigamira.

Abasenateri mu nteko ishingamategeko baravuga ko basanga hakwiye gushyirwaho itegeko ry’uko buri munyarwanda ukora akwiye kugira amafaranga yizigamira buri mwaka, kugira ubwishingizi ku mitongo yabo (…) nk’ibyagabanya inyungu ku nguzanyo zitangwa n’amabanki. Banki nkuru y’u Rwanda BNR ivuga itegeko ritajyaho ahubwo ko hakwiye kongerwa ubukangurambaga bwo kwizigama.

kwamamaza

Komisiyo y’Iterambere ry’ubukungu n’imari muri Senay'u Rwanda iherutse kugaragaza ko ikibazo cy’inyungu ku nguzanyo mu bigo by’imari n’amabanki gihangayikishije abaturage.

Aba bavuga ko uhereye kuri za Sacco, inyungu ku nguzanyo zigeza no ku gipimo cy’inyungu cya 21% kandi ubwazo zibereyeho korohereza abaturage.

ibi bavuga ko bitera impungenge kuko mu baturage ijana, 61 muribo bavuga ko nta cyizere   bafitiye ibigo by’imari. Icyakora Senateri Havugimana Emmanuel avuga kugira ngo inyungu igabanuke abanyarwanda bategekwa kwizigamira.

Ati: “Byaba itegeko ko buri muntu wese yizigamira. Kwa kundi dusaba abaturage kugura mituelle de santé, umuntu wese yaba umumotari, umubaji, umucuzi…akerekana ko yizigamiye uwo mwaka. Ayo mafaranga abonetse bizigamye yaba menshi ashobora kujya mu mabanki noneho ya nyungu ku nguzanyo iri hejuru cyane ikagabanuka kuko cash deposit zaba ziyongereye.”

Senateri Havugimana avuga ko abafite imari ihambaye bashyirirwaho itegeko ryo gutanga ubwishingizi.

 Ati:“ hakigishwa ko umuntu wese wubatse inzu ifite agaciro nka ka miliyoni 50 bakamutegeka kuyifatira ubwishingizi bw’inkongi y’umuriro kandi bikaba itegeko. Noneho …njyewe ufite inzu nishingiye miliyoni 25 ariko bansaba ibihumbi 40 buri mwaka, ubwo rero tubaye benshi bya bihumbi 40 byanjye bishobora kuba 20 000Frws.”

N’ubwo bimeze uko Senateri Mugisha Alexis avuga ko n’ubukangurambaga kuri serivisi z’imari bukiri hasi, ati: “ariko ibiganiro biba n’imbwirwaruhame ziba aho abantu bahuriye ari benshi, mu miganda n’ahandi …hagomba kuba ubukangurambaga kugira ngo abantu bamenye ngo ni ubuhe bwoko bwa konti azafungura, icyo azunguka kuri iyo konti …ayo makuru ntabwo agaragara ku isoko.”

John Rwangombwa; Guverineri wa bank nkuru y’igihugu, avuga ko nta tegeko ryashyirwaho ritegeka abantu kugira ubwishingizi ku mitungo yabo bwite, ahubwo ko banki zizakomeza kwigisha.

 Rwangombwa ati: “Inzu yanjye ntuyemo nishya ninjyewe uzahomba, ntabwo izatwika inzu y’umuturanyi, ubwo leta yaza ite kuntegeka ngo ninshire mu bwishingizi…? Hari ibigoye, leta ibigiyemo byasa no kurengera, ariko abantu bakwigishwa ubwiza.”

 Icyakora Rwangombwa avuga ko amazu ahuriweho n’abantu benshi ari itegeko kuyashyira mu bwishingizi. Avuga ko “ nubwo bitubahirizwa ariko itegeko rirahari.”

Banki nkuru y’igihugu(BNR) igaragaza ko nubwo Abanyarwanda 93% bagerwaho na serivisi z’imari, abenshi babarirwa muri serivisi z’imari zitagenzurwa. Ivuga ko abo bagera kuri 78% kandi izo serivise zitanditse bityo ikabasaba kuzandikisha kugira ngo zijye zigenzurwa bifashe kugera ku iterambere.

 Sep 5, 2022 - 15:27