Imiryango yacungiraga imibereho ku buhinzi bw’ibijumba iraria ayo kwarika!

Bamwe mu bahoze bahinga ibijumba bo mu Majyaruguru ashyira Iburengerazuba bemeza ko babikuragaho imibereho y’imiryango yabo baravuga ko ubu bahangayikishijwe bikomeye nuko ari bake basigaye babihinga ndetse igiciro cyabyo kigeze hafi kuri 400Frw ku kilo. Nimugihe Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda iravuga ko ku butanye n’inzego zitandukanye bari kumvikana uko ibihingwa byo mu Rwanda byagabanyirizwa ibiciro binyuze mu kugabanya igiciro cy’ifumbire no gukurirwaho imisoro.

kwamamaza

Ubusanzwe abatuye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba batunzwe n’ubuhinzi  mu buzima bwabo bwa buri munsi. Nubwo abatuye iki gice bahinga ibirimo ibirayi, ibishyimbo n’ibitoki, bavuga ko ibiciro byabyo ku isoko byazamutse ariko bagakomeza kwihangana ariko byabaye ikibazo ubwo n’ibijumba baboneraga ubusa bihenze.

Bavuga ko mur’iki gihe ikilo cy’ibijumba cyavuye ku mafaranga 320 kikaba kiri kugura 400F.

Ubwo umunyamakuru w’Isango Star yatembereraga mu isoko rigari rya Vunga riherereye Iburengerazuba mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Shyira, rihuriramo abo mu Karere ka Gakenke, Musanze n’ahandi …yasanze nta kinyuranyo kirimo.

 Umwe mu bariremye yagize ati: “Dore nari naje guhaha none dore umufuka nta kintu kirimo! [ibijumba] Ngo byari ibirondoni! None byabaye ibirondoni bibaye ibirondoni! Reba nk’ibi bijumba, ubu amake ni ibihumbi 7 cyangwa 9, ubu se harimo ibiro bingahe?!”

Undi ati: “ kera babisigaga mu murima, wabisana hano mu isoko ukabura n’ubigura kuburyo nk’ipaniye amenshi yabaga ari 200F, 150F. none ubu agapaniye uri gutanga 2 000F bakabyanga! Bakavuga ko bashaka 3 000F.”

“rwose ibi bintu ntabwo twigeze tubibona kuko ibijumba byarahendaga ikilo kikagura 150F, none ubu ntabwo 2 000F kugapaniye bari kukwitaho! Ubuse umuntu wajya gukorera 700F nuko akajya ibijumba gute? Ubu ni ukugura inusu[1/2kg] y’ubugari ubundi ugakora isosi nyinshi.”

 Uretse mu isoko rya Vunga, no mu isoko rya Gahunga k’abarashi riherereye mu karere ka Burera rizwiho gucururizwamo ibijumba cyane, abarirema bavuga ko bisigaye birya umugabo bigasiba undi!

Umuturage umwe yagize ati: “ ubu hano bari kugura [ikilo] kuri 350F! ibi ntabwo byigeze bibaho, ahubwo iyi nzara imeze gutya tuzayikizwa n’iki?”

 Undi ati: “kera abana bajyaga kubishaka mu misozi byabaga ari imiryabakene, noneho bajya kugenda bakabaha nk’ingingo y’ibijumba noneho ukabaha nka 300F ndetse bikazasazirayo! Imyaka yajyaga kwera ukaba urakize.”

Ibikoreshwa mu buhinzi, intandaro y’izamuka ry’ibiciro ku isoko!

Abaturage bo mu Majyaruguru no mu Burengerazuba bahuriza ku kuba guhinga bisigaye bihenze cyane bitewe n’ifumbire yahenze ndetse no kuba ibijyanye n’ubuhinzi byarashyiriweho imisoro myinshi.

 Umwe ati: “ bagiye bazamura ibiciro by’ifumbire noneho abantu bacika intege. Reba ubu nk’agafuka ni ibihumbi 60, rero umuturage ntiyaba ari guca incuro ngo azagere ku 60 000F.”

Undi ati: “ nimudukorere ubuvugizi bagabanye imisoro.”

Hirya no hino mu gihugu, ibiciro by’ibiribwa birimo ibijumba, ibirayi ndetse n’ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi bikomeje kuzamuka ku masoko yo mu Rwanda.

Icyakora Minisitiri Dr. Ngabitsinze Jean Chrysostome; uyobora Minisiteri w’ubucuruzi n’inganda, avuga ko irizamuka ry’ibiryo abanyarwanda basanzwe bafata nk’iby’ibanze rizwi.

Avuga ko iyi minisiteri iri kuganira  n’izindi nzego bireba kuburyo mu minsi ya vuba ibihingwa byo mu Rwanda bizakurirwaho imisoro.

 Ati: “ kugira ngo wenda ntange inzira turimo kuganamo, ku kijyanye n’ibiribwa ni uko twicaranye n’inzego zitandukanye zirimo MINECOFIN n’abandi bagize itsinda rishinzwe ibijyanye n’ubukungu, ubusabe burakorwa kuko twari dufite abantu benshi batandukanye bari muri urwo ruhererekanye ndetse bose bagaragaza ko ikijyanye no kuzamura ibiciro gikomereye umuguzi wa nyuma. Dusanga rero recomandation twatanga ari uko byakorwa neza na MINECOFIN na RRA , ubu biri mu nzira nziza kandi ntabwo bazatinda kubona ko hari icyo guverinoma y’u Rwanda yabikozeho.”

Ugereranyije umwaka wa 2021 n’a 2022, usanga ibiciro by’ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda  byarazamutseho 20%,  imibare itari isanzwe ibaho. Icyakora minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ibisobanura nk’ibyatwewe n’icyorezo cya Covid-19 kuko hari byinshi bijyana n’uruhererekane rw’ubuhinzi byaturukaga mu mahanga.

Nimugihe ku ruhande rw’abaturage bo mu majyaruguru ashyira Iburengerazuba baganiriye n’Isango Star, bagaragaza ko n’ibihingwa byari bihamenyerewe hari ibiri kwanga ubutaka kubera ko hari aho bwagiye bukayuka.

Ibi ibisaba ko n’inzego zifite aho zihuriye n’ubuhunizi zongera imbaraga mu gufasha abaturage kubona ifumbire ijyanye n’ubutaka bwaho bahinga.

@ Emmanuel Bizimana/ Isango Star –Iburengerazuba.

 Oct 17, 2022 - 13:16