Imiryango itari iya Leta irasabwa gukorana n'abikorera

Kuri uyu wa 3, Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB rwamuritse ubushakashatsi ku nshuro ya kane bugamije gupima iterambere rya sosiyete sivile mu Rwanda buzwi nka Rwanda Civil Society Barometer (RCSB).

kwamamaza

Ni ubushakashatsi bwakozwe ku nshuro ya 4 bukaba bwamuritswe kuri uyu wa 3 aho bwakozwe hagamijwe kureba imbogamizi zikigaragara mu mikorere y’imiryango itari iya leta izwi nka sosiyete sivile ndetse n’uruhare rwayo mu iterambere ry’igihugu.

Mme. Usta Kaitesi umuyobozi wa RGB, urwego rw’igihugu rw’imiyoborere avuga ko hashimwa intambwe imaze guterwa ariko ko hari ibitaranozwa.

Ati "hari ibigaragara sosiyete sivile imaze kugeraho, kuba hari imikorere igenda ihinduka mu bintu bimwe na bimwe ariko iyo urebye usanga cyane cyane sosiyete sivile nyarwanda hari ibyo igikeneye kunoza mu buryo bw'imikorere, mu buryo bwo guha abafatanyabikorwa uruhare mu bikorwa byabo, kunoza icungamuntugo, kunoza uburyo abakozi bafatwa n'uburyo bakurikiranwa ariko muri rusange ubona hari intambwe nziza ihari".     

Muri ibyo bitaranozwa byatanzwemo nk’umukoro kuri sosiyete sivile harimo n’ibijyanye no gukorana n’inzego z’abikorera.

Mme. Usta akomeza agira ati "abagize sosiyete sivile bose bashima imikoranire yabo na Leta ariko bose ubona banenga uburyo sosiyete sivile ikorana n'abikorera cyane cyane ku bijyanye no gufasha sosiyete sivile kugera ku ntego zayo, igikwiye kuba kiva muri ubu bushakashatsi cyane ni ukunoza imikoranire no kunoza imikorere ijyanye n'ibyo amategeko basaba bijyanye no gutanga raporo no gukurikiranya ibikorwa no gutuma abo bakabaye bita abafatanyabikorwa batabita abagenerwabikorwa". 

Dr. Joseph Nkurunziza Ryarasa, umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango nyarwanda ya sosiyete sivile, avuga ko imiryngo igiye kwegera abikorera kugirango bahuze imikoranire bityo biteze imbere abo bakorera.

Ati "abikorera bakwiriye kureba mu nyungu baba babonye iyo umwaka urangiye bagafasha sosiyete sivile no mu mahanga ni gutyo bikorwa kubera ko ibyo baba barabonye biba byaraturutse muri sosiyete, hakwiriye kunozwa imikorere n'imikoranire y'abikorera".  

Ubu bushakashatsi bwubakiye ku nkingi 4 arizo; kugira uruhare mu bikorwa no kudaheza, imiterere y’urubuga sosiyete sivile ikoreramo, imiyoborere n’indangagaciro muri sosiyete sivile, ndetse n’umusaruro n’uruhare rw’ibikorwa bya sosiyete sivile mu Rwanda.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 Feb 29, 2024 - 08:21