
Imiryango 28 y'abakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro basezeranye imbere y'amategeko
May 6, 2024 - 07:33
Kuwa 5 w'icyumweru dusoje imiryango 28 ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali yasezeranye kubana byemewe n’amategeko, iyo miryango ivuga ko intambwe yateye uyu munsi izayifasha gukemura ibibazo by’amakimbirane yarangwaga muri iyo miryango kubera kubana bitemewe n’amategeko kandi bose bagire uburenganzira busesuye bugenwa n’amategeko ku mutungo ku bagize umuryango wose, bityo bafatanyirize hamwe kwiteza imbere.
kwamamaza
Ni imiryango ikorera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu kigo cya Generaux Mining Development Company Ltd gikorera mu murenge wa Mageragere muri Nyarugenge, aho iyo miryango yari isanzwe ibana mu buryo butemewe n’amategeko ariko basezeraniye imbere y’amategeko biyemeje guhindura byinshi byabatandukanya ahubwo bagafatanyiriza hamwe bakiteza imbere bitandukanye nuko byari bimeze batarasezerana.
Umuryango umwe wagize uti "twari tumaze kubona ko hagati yacu harimo kwizerana mu myaka twari tumaranye nta budahemuka bwabonetsemo dufata umwanzuro wo gusezerana imbere y'amategeko, bizakomeza kutwubaka no gukomeza kwizerana ubu tugiye kubikomeza bigere imbere, umubano dukomeze tuwubake twubake umuryango nyarwanda".
Undi mugore yagize ati "twari tumaranye imyaka 10, kuba yangize umugore wemewe n'amategeko ni byiza, ibi bihindura mu mibanire abantu bakabana neza mu muryango ntihabemo amakimbirane kuko buri umwe wese aba afite ijambo n'itegeko rimurengera".
Bwana Emmy Ngabonziza umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge yibukije aba basezeranye imbere y’amategeko kubahiriza inshingano z’urugo nkuko amategeko abiteganya cyane.
Ku bufatanye kandi n’ ihuriro ry’abacukura amabuye y’agaciro mu Rwanda (REWU) aba basezeranye byemewe n’amategeko buri muryango wahawe ikiryamirwa cya matela muri gahunda ya sasa neza mucukuzi w’amabuye y’agaciro, iyo miryango ikaba yari isanzwe ikorera muri GMDC Ltd ikoreramo abacukuzi b’amabuye y’agaciro basaga 560, ikaba ikorera kuri hectare zigera kuri 400 munsi y’ubutaka.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


