
Imibanire y'Abanyarwanda ikomeje kuba myiza, Abanyarwanda barafashanya muri byose
Apr 9, 2024 - 10:19
Muri iki gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bamwe mu banyarwanda baravuga ko imibanire myiza mu muryango nyarwanda imeze neza, kuko mu myaka yashize habagaho kwishishanya ariko ubu abanyarwanda barashyingirana, bagafashanya batarebye ku muntu uwariwe kuko bose ari abanyarwanda.
kwamamaza
Abanyarwanda batandukanye bagaragaza ko mu myaka yashize wasangaga badashyira hamwe bishishanya kubera amateka yaranze igihugu cy’u Rwanda akageza no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ubu kubera ubuyobozi bwiza abantu babanye neza, barafashanya ndetse bakanashyingirana.
Umwe ati "mu myaka y'ahahise ntabwo byari bimeze neza Jenoside ikirangira abanyarwanda ntabwo bari babanye neza, bari bafitanye urwikekwe kubera ibintu byari bimaze iminsi bibaye, abantu basababanye imbabazi babanye neza, barongeye barashyingirana, barasabana amazi, baratabarana mbese umubano warongeye usubira mu buryo kubera Leta yacu nziza y'ubumwe n'ubwiyunge".
Umuryango utegamiye kuri Leta ugamije kwimakaza amahoro, ubumwe n’ubwiyunge Prison Fellowship Rwanda, ugaragaza ko abanyarwanda babanye neza kuko barenze amacakubiri, bimakaza ubumwe nkuko bivugwa na Ngaruyinka Celestin umuyobozi nshingwabikorwa w’uyu muryango.
Ati "urugero natanga ni nk'abatuye mu midugudu y'ubumwe n'ubwiyunge barashyingirana, basabana umunyu, basabana amazi, bakorera hamwe mu makoperative, iyo umwana umwe arwaye wo mu muryango w'umwe mu bagize uruhare muri Jenoside uwo mu muryango w'umwe mu barokotse Jenoside ashobora kumurwaza, ashobora kumutabara, abantu bumva bararenze iby'amacakubiri bakumva ko tugomba twese gukurikiza intumbero ya nyakubahwa Perezida wa Repubulika ko tugomba kuba umwe tukava mu macakubiri".
Ngaruyinka Celestin akomeza avuga ko hakiri imbogamizi ku mibanire y’abanyarwanda cyane cyane abakiri bato bitewe n’abazana amacakubiri babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.
Ati "abantu batabaye mu gihugu cyane cyane mu myaka 30 ishize cyane cyane ibyo bandika ku mbuga nkoranyambaga ubona ko bagifite ya myumvire yo gushaka gucamo abanyarwanda ibice, ntekereza ko ariho hantu kahenewe gushyirwa imbaraga".
Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baribuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu nsanganyamatsiko igira iti "Twibuke twiyubaka", ni mu gihe ibarura ryakozwe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu mu 2000, ryamaze imyaka 2 ryagaragaje ko Abatutsi basaga miliyoni 1 bishwe mu gihe cy’iminsi 100.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


