
Imbeho imaze iminsi iteye impungenge, hazagwa imvura mu mpeshyi
Jul 13, 2025 - 08:41
Hari abaturage mu bice bitandukanye bavuga ko hashize iminsi hariho imbeho n’ubukonje budasanzwe nyamara muri Nyakanga bamenyereye ko ari ibihe by’izuba bakibaza icyabaye, ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe (Meteo Rwanda) kivuga ko kugeza kuwa 20 Nyakanga hateganyijwe imvura iruta isanzwe ingwa mu gihe nk’iki.
kwamamaza
Mu bice bitandukanye abaturage bavuga ko muri uku kwezi kwa Nyakanga habayemo impinduka ziganjemo imbeho idasanzwe kuko bari bamenyereye ko havamo izuba ryinshi ndetse ngo bamwe byatangiye kubagiraho ingaruka cyane cyane abana.
Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amakuru ku cyaba cyateye izi mpinduka, ikigo cy’igihugu gishinzwe iteganyagihe Meteo Rwanda kivuga ko taliki ya 3 Nyakanga habaye igihe cyitwa aphelion aho isi yari iri kure cyane y’izuba gusa ibi ngo ntangaruka zigaragara byagize ku bipimo by’ubushyuhe.
Nubwo biri uku ariko meteo Rwanda igaragaza ko mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Nyakanga 2025, ni ukuvuga kuva taliki ya 11 kugeza taliki ya 20 Nyakanga, hateganyijwe imvura iruta isanzwe igwa mubihe nk’ibi kuko izaba hagati ya milimetero 5 na 50 mu gihe isanzwe igwa iri hagati ya milimetero 0 na 10.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


