Ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge mu turere dukoze ku mipaka biteye impungenge.

Ubuyobozi bw’intara y’Amajyepfo buravuga ko bugiye guhagurukira kurwanya ibiyobyabwenge mu turere duhana imbibi n’ibihugu by’abaturanyi. Buvuga ko hari ababyinjiza banyuze mu nzira zitemewe, bigatuma akarere nka Gisagara kaza mu twa mbere mu gihugu mu kubikoresha. Ni ikibazo inzego zirimo iz'ubuzima bwo mu mutwe zivuga ko giteye impungenge.

kwamamaza

Raporo zigaragaza ko Akarere ka Gisagara, kamwe mu turere tw’intara y’Amajyepfo, kaza muri 3 twa mbere mu gihugu mu dufite abaturage bugarijwe n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, cyane cyane urubyiruko. Izo raporo zigaragaza ko rubifata  rubikuye mu bihugu by’abaturanyi.

Bamwe mu bamaze kubona ingaruka zabyo baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, barimo abatuye mu Murenge wa Mugombwa uhana imbibe n’igihugu cy’Uburundi.

Umwe yagize ati: “ndagenda nagihaze noneho umugore, abana nkabatera hejuru kubera ububi bwabyo.”

Umudamu umwe yunze murye, ati: “ ubundi babyita akantu! Ugafata ijerekani yawe cyangwa akalitiro ukagenda ukagura!”

Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ni ikibazo giteye inkeke, hashingiye ku bushakashatsi bwakoze, nk’uko umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr. Jean Damascene IYAMUREMYE abitangaza.

Ati: “Ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ni ikibazo giteye inkeke, yaba mu Rwanda ndetse no mu isi yose. Mu bushakashatsi twakoze muri 2018, byagaragaye ko 1.2% bafite n’indwara zishingiye ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.”

“ Gisagara iri ku mwanya wa gatatu mu turere dufite abantu bafite ibibazo byo mu mutwe, byumvikane ko harimo n’ibyo bibazo by’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge. Ikurikira Gasabo na Huye.”

“Ibiyobyabwenge byinshi biza mu Rwanda biba byaturutse hanze, ni uburyo bwo kugira ngo dutange ubutumwa bugera ku banyarwanda ariko na none bwambukiranya imipaka kugira ngo dukumire hirya no hino.”

Kayitesi Alice; Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, avuga ko nk’abayobozi nabo babona ko ibiyobyabwenge ari ikibazo gikomeye, ari nayo mpamvu bashyizeho uburyo bwo kubirwanya.

Ati: “…nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi yaba ubukorwa na Minisante, ikigo gishinzwe ubushakashatsi n’ibindi bigo, bigaragara ko tugifite ikibazo cy’abanyarwanda bagikoresha ibiyobyabwenge ariko kandi biganje mu rubyiruko.urwitwazo rugaragara ni ukuvuga ngo babuze ubushobozi bwo kujya mu mashuli, babuze bwo kubona ibibatunga.”

“ Icyo dukora rero, hari ingamba nyinshi zashyizweho na leta: ari ugukomeza kugaragaza ububi bw’ibiyobyabwenge, ari inzego zagiye zubakwa kuva ku rwego rw’igihugu kugera ku mudugudu, zigamije kwigisha ububi bw’ibiyobyabwenge ariko n’uburyo bwo kubikumira, n’uburyo bwo gufasha ababa baragize ibyago bagahura nabyo kugira bgo bafashwe kongera gusubira mu buzima bwiza, batandukanwe n’ibyo biyobyabwenge.”

Yongeraho ko “ mu mashuli, naho dufitemo za clubs zirwanya ibiyobyabwenge mu mashuli yose tugenda twubaka twingera imbaraga ku bufatanye bw’inzego zitandukanye.”

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu 2018, bwagaragaje ko urubyiruko rungana na 52.4% rwakoresheje nibura ikiyobyabwenge kimwe mu buzima bwarwo. Nimugihe 7.4% muri bo bagaragaje kuba imbata z’inzoga, naho 4.8% babaye imbata z’itabi, 2.54% baba imbata z’urumogi.

Mu kurwanya ibi biyobyabwenge, Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo, bagenda bakora ubukangurambaga burimo n’ubwitwa “Ikunde! Ibiyobyabwenge byangiza urubyiruko, tubyirinde”, aho ibyafashwe n’inzego z’umutekano zibimena, ndetse hakanakorwa n’urugendo rubyamagana ari nako hatangwa ubutumwa bwo kubirwanya.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Gisagara.

 Jun 29, 2023 - 10:35