Ikoranabuhanga mu burezi rifasha kuvumbura impano z'abakiri bato

Mu rwego rwo kwihutisha gahunda z’imfashanyigisho ishingiye kubushobozi mu burezi bw’u Rwanda, ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze REB kiri gushyira imbaraga muri iyi gahunda hifashishijwe ikoranabuhanga mu byiciro bitandukanye by’amashuri, kuko ngo bifasha abanyeshuri kwiga ibyo bakunze kandi bibarimo ndetse bikanagaragaza impano zabo hakiri kare.

kwamamaza

Gahunda ya leta yo gukwirakwiza imfashanyigisho ishingiye kubushobozi imaze kugezwa mu bigo by’amashuri bitandukanye aho ifasha abanyeshuri gushyira mu bikorwa ubumenyi baba bahawe hashingiwe ku bushobozi bwabo.

Urwunge rw’amashuri rw’ APACOPE rwamuritse ibikorwa bitandukanye byakozwe n’abanyeshuri barererwa muri iri shuri byiganjemo iby’ikoranabuhanga.

Indere Serge umuyobozi w’iri shuri avuga ko bahuza ibyo bigisha n’ubuzima busanzwe.

Ati "tuba dushaka guhuza ibyo twigisha mu ishuri n'ubuzima busanzwe kugirango wa mwana ataba aribyo afata mu mutwe ahubwo n'ubundi abishyire mu bikorwa, bari gukora imishinga bagaragaza ko bashobora no gukora imishinga minini, turateganya ko bajya bakora za porogaramu yaba izo bagurisha n'izo bakoresha hano kwishuri".     

Ababyeyi barerera muri iki kigo bavuga ko ibyo aba bana bakora bibatungura ariko bibafasha kwihangira imirimo bakiri bato kandi bijyanye n’icyerekezo isi iganamo.

Umwe ati "twebwe nk'abakera tubona ibintu bitungurana, ureba umwana ibintu akora ugahita ubona ko bifite icyo byamwunguye".  

Madamu Diane Sengati, Umuyobozi ukuriye ishami rishinzwe ikoranabuhanga mu burezi mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw’ibanze REB asanga iyi gahunda yo kwigisha bishingiye kubushobozi bw’abana bibafasha kuvumbura impano zabo kandi ari gahunda ikwirakwizwa mu bigo byose.

Ati "ubu ibyo turi gushaka gukora nibyo dushaka ko bigera mu mashuri  n'abana tubashishikariza gukoresha iryo koranabuhanga ribafasha kumva neza ibyo biga ariko no kumva uburyo bashobora kuzarikoresha, bibaha ubushobozi bwo kwimenya bakamenya n'isomo bazakurikirana".  

Abanyeshuri bamuritse ibyo bakoze bifashishije ikoranabuhanga bavuga ko imishinga yabo bifuza ko yagera kure kandi ababyeyi babo bakwiye guterwa ishema nabyo.

Umwe ati "turatekereza ko uwo mushinga twawongera tukawushakira isoko mu buryo n'abandi bantu byabageraho". 

Undi ati "ku isoko ry'umurimo birakenewe cyane kugirango tubashe kwereka ababyeyi bacu ko binashoboka ko amafaranga y'ishuri badutangaho atari imfabusa".

Gahunda yo kwigisha abanyeshuri hashingiwe ku bushobozi bwabo yitezweho gutanga umusaruro ufatika mu burezi ndetse inzego zishinzwe uburezi mu Rwanda zivuga ko ifasha kuvumbura impano z’abakiri bato zigafashwa kuba zanabyazwa umusaruro.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Mar 4, 2024 - 10:52