Ikoranabuhanga mu bajyanama b'ubuzima rizagabanya akajagari

Kuri uyu wa Kane Minisiteri y’ubuzima yatangije igerageza ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ku bajyanama b'ubuzima mu rwego rwo kugabanya umwanya munini wakoreshwaga ndetse n’impapuro abajyanama bakoreshaga bikazagabanya ibiciro, bikongera agahimbazamusyi ku bajyanama b'ubuzima, bikazanihutisha kurandura indwara ya malariya n’igituntu.

kwamamaza

Aba bajyanama b'ubuzima bagiye kujya bavura bakoresheje ikoranabuhanga, ni gahunda ya Minisiteri y'ubuzima yo kwihutisha kumenya amakuru y’umurwayi kuko abajyanama aribo bahura n'umurwayi mbere bakamenya amakuru bakazajya bahita batanga raporo mugihe ubundi byajyaga bisaba kuyitanga ukwezi kurangiye, izi telefone ngo zije kuboroherza akazi.

Muhorakeye Bernadette ati "iri koranabuhanga rije kutworohereza cyane kuko twavunwaga n'imirimo itandukanye twakoraga, twajyaga tubarura, tukavura, tukandika mu bitabo, bigiye kugabanya ingendo twagendagamo no kwandika muri ibyo bitabo, bigiye kugabanya amafaranga yakorwagamo ibyo bitabo, iyi sisiteme izajya igeza amakuru aho agomba kujya byihuse, twe ntabwo bizajya bitugora, biratworohereje". 

Uwihoreye Genevieve nawe ati "ikoranabuhanga ikintu rigiye kumfasha, ngomba kujya gushaka umuryango nshobora kubarura, nandikaga mu bitabo bikantwara umwanya munini ariko hano ni ibintu binyoroheye".     

Aya makuru abajyanama b'ubuzima bazajya batanga ni inkingi ikomeye izafasha iyi Minisiteri kubona amakuru kugihe, ni porogarame izajya ikorerwa kuri telefone.

Dr. Aimable Mbituyumuremyi umuyobozi w’ishami ryo kurwanya Malariya muri RBC ati "iyi sisiteme ije gukemura ibibazo byinshi ku rwego rw'abajyanama b'ubuzima, izagabanya akazi bakoraga kubera ko bavunikaga cyane bakoresha impapuro, tuzabona amakuru mu gihe gikwiriye kuko twabonaga amakuru mu mpera z'ukwezi, ubu azajya aboneka buri munsi, bizongera umurimo unoze".   

Muri gahunda yo kubafasha kunoza akazi buri mujyanama azajya ahabwa interinete, kandi yegerwe nkuko bivugwa na Uwandera Gihana Manase umuyobozi wa SFH Rwanda.

Ati "uko bagiye kubikora bagiye kujya bafata amakuru ku ndwara zitandukanye harimo igituntu, harimo malariya ndetse n'izindi ndwara zitandukanye ariko bakoresheje telefone, ni uguhora tubaba hafi tukaberekera aho bagize ikibazo ariko nabwo tukumva aho batugiraho inama uko twakihutisha akazi n'uko kakorwa neza".  

Aya makuru azajya ahuzwa kuburyo buri muganga wese mu gihugu azajya ayabona, iki gikorwa kizahera ku mavuriro 36 gihere ku bajyanama 600 mu gihuhu hose, bakazahera ku kuvura igituntu, kuko kugeza ubu aricyo gifite imibare iri hejuru.

Iri gerageza rikazageza mu kwezi kwa 6, iri korananuhanga risimbuye ikoreshwa ry'ibitabo bakoreshaga, bikazakoreshwa mu gihugu hose ku bajyanama b'ubuzima ibihumbi 58000.

Abajyanama b'ubuzima bafasha mu bikorwa by’ubuvuzi kuko kugeza ubu bavura abarwayi ba malariya bavura 60% mu gihugu hose.

Inkuru ya Emilienne Kayitesi / Isango Star Kigali

 Feb 23, 2024 - 09:28