
Tambwe Gloire na Gikundiro begukanye igihembo cy'umukinnyi w'ukwezi kwa Nzeri muri Rayon sports
Oct 16, 2025 - 19:30
Tambwe Gloire NGONGO na Gikundiro bahembwe nk'abakinnyi b'ukwezi kwa nzeri muri Rayon sports mu bihembo byatanzwe ku bakinnyi bitwaye neza.
kwamamaza
Mu bihembo bitegurwa n'ikipe ya Rayon sports kubufatanye n'umufatanyabikorwa wayo Skol bahembye abakinnyi bitwaye neza mu kwezi kwa nzeri 2025 mu cyiriro cya bagabo ndetse n'abagore mu birori byabereye mu nzove aho iyi kipe ikorera imyitozo mu byiciro byombi abagabo n'abagore.

Ibi bihembo ni ku nshuro ya mbere byitanzwe muri uyu mwaka w'imikino 2025/2026 bikazakomeza no muyandi mezi aho buri kwezi hazajya hahebwa umukinnyi w'itwaye neza, ibi birori byabanjirije imyitozo ya nyuma ikipe ya Rayon sports yakoze yitegura guhura na Rutsiro fc muri Rwanda premier league umunsi wa kane, umukinnyi Tambwe Gloire ngongo ukina mu kibuga hagati niwe wahembwe nk'umukinnyi w'ukwezi kwa nzeri akaba yaragihataniye na Nshimiyimana Emmanuel na Asman NDIKUMANA, Tambwe muri Nzeri yakinnye imikino 4 irimo Vipers FC, Singida Black Stars, Kiyovu Sports na Police FC Muri iyi mikino Yatsinze ibitego 2, anatanga imipira yavuyemo ibitego 2.

Mu cyiriro cy'abagore iki gihembo cyegukanwe na Scholastique GIKUNDIRO aho yagihataniraga Angeline NDAKIMANA na Angelique UMUHOZA we yafashije ikipe ya Rayon sports women kugera ku mukino wa nyuma muri CAF Women's Champions League CECAFA Qualifiers.


kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


