
Amafoto - Amavubi y'Abagore yitegura Uganda yatangiye imyitozo
Jun 29, 2023 - 10:54
Ikipe y'igihugu y'u Rwanda y'abagore yitegura gukina n'ikipe y'igihugu ya Uganda mu gushaka itike yo gukina imikino Olimpiki izabera mu gihugu cy'u Bufaransa mu mwaka utaha w' 2024 yatangiye imyitozo.
kwamamaza
Abakinnyi batangiye imyitozo nyuma yaho ku wa kabiri umutoza wayo Nyinawumuntu Grace ahamagaye abakinnyi barimo kwitegura gukina umukino ubanza na Uganda uzabera St Mary's ku itariki ya 12 Nyakanga (07) 2023, mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali ku itariki ya 18 Nyakanga 2023.
kwamamaza