Mu mikino Nyafurika ya volleyball, Amakipe y'u Rwanda yatahiye aho!

Ubwo hasozwaga irushanwa rya CAVB Club Championiship mu bagabo ndetse n’abagore yaberaga mu gihugu cya Tunisia , ku ruhande rw’u Rwanda nta kipe yegukanye umudali muyari yitabiriye iyi mikino.

kwamamaza

Ni imikino yatangiye ku itariki ya11 Gicurasi (05) 2023, yitabirwa na REG Volleyball Club ndetse na APR Women Volleyball Club.

Mu kiciro cy’abagabo, ikipe ya Mouloudia SB  yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda Zamalek VC amaseti atatu kuri abiri (20-25, 22-25, 26-24, 25-23, 15-12).

Naho  mu cyiciro cy’abagore, ikipe yegukanye igikombe ni Zamalek Sporting Club nyuma yo gutsinda KPC yo mu Kenya ku mukino wa nyuma. 

Ku ruhande rw’u Rwanda, Rwanda Energy Group Volleyball Club (REG VC) yasoje iri ku mwanya wa 4 mu makipe 15 yari yitabiriye iyi mikino.

Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya APR WVC yasoje ku mwanya wa 6 mu makipe 16 yari yitabiriye iri rushanwa ryabereye muri Tunisia. 

Ku rwego rw’igihugu byitabiriye CAVB Club  Championship 2023, Misiri niyo yabaye iya mbere, Tunisia isoza ku mwanya wa kabiri, Kenya iza ku mwanya wa Gatatu, Algeria iza ku mwanya wa kane, naho u Rwanda ruza ku mwanya wa gatanu.

Yanditswe na IMANI Isaac Rabbin /Isango Star.

 May 23, 2023 - 14:02