Israel: Trump yasabye ko ibirego bya ruswa Netanyahu akurikiranweho bihita bihagarikwa

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye ko urubanza ruregwamo Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, ruhita ruhagarikwa. Avuga ko yakoreye byinshi Israel, bityo akwiye ibyiza.

kwamamaza

Mu butumwa yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social, Trump yavuze ko uru rubanza ari "Umuhigo w’abashaka kumuharabika", anashimangira ko bidakwiriye umuntu wahaye igihugu cye byinshi.

Yagize ati: "Uburyo ari guhigwa kandi ari umuntu wagejeje igihugu cye kuri byinshi, ntibyumvikana kuri njye. Akwiriye ibyiza kurusha ibi bibazo arimo, ndetse na Leta ya Israel. Urubanza rwa Bibi Netanyahu rugomba guhita ruhagarikwa.”

Ayo magambo ya Perezida Trump agaragaza gushyigikira gukomeye Netanyahu, cyane ko aba bombi basanzwe bazwiho kugira umubano wihariye, cyane cyane ubwo Trump yari ku butegetsi hagati ya 2017 na 2021, igihe yashyigikiye cyane politiki ya Israel harimo no kwimurira Ambasade ya Amerika i Yerusalem.

Netanyahu amaze igihe akurikiranywe n’ubutabera bwa Israel ku byaha bya ruswa, gukoresha ububasha ku nyungu ze bwite, no kwakira impano zitemewe. Izi manza zimaze imyaka myinshi ziganirwa ho mu nkiko ndetse zigarukwa ho no mu itangazamakuru. Abamushyigikiye bavuga ko ari imanza za politiki, mu gihe abandi babibona nk’uburyo bwo kumuhana.

Donald Trump, nawe uri guhangana n’imanza zitandukanye muri Amerika, asanzwe avuga ko ubutabera ku banyapolitiki ari uburyo bwo kubacecekesha, cyane ku batavuga rumwe n’ubutegetsi. Imvugo ye kuri Netanyahu isa n’iyerekana ko ari kubitekereza mu mujyo umwe n'ibyo nawe akurikiranyweho.

Ubusabe bwa Trump buje mu gihe Israel iri mu bibazo bikomeye bya politiki imbere mu gihugu, ndetse no ku rwego mpuzamahanga, by’umwihariko ibijyanye n'ingaruka z’intambara zikomeje mu Burasirazuba bwo hagati.

@rfi

 Jun 26, 2025 - 10:42